Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Muri iki gihugu cyacu amazi yabaye ayo k'umugongo w'ingona. Abona umugabo agasiba undi...

19 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Iyo umuntu yumva ukuntu abayobozi bacu bagenda bishongora hose ngo igihugu cyateye imbere, ntabwo yakwiyumvisha ko abanyarwanda tubayeho dutya. Aho dusangira amazi, nako ibiziba byuzuye insarwe n'amatungo, n'aho bamwe bayarwanira n'ingona bakahasiga amatwi.

Nyamara ikibazo cy'amazi si icya none, nta nubwo ari icy'ahantu hamwe. Uturere twose, imirenge n'imidugudu yose irugarijwe. Yemwe n'aho igihugu cyacu cyagombye kugerageza kunyurana ishema, amazi ahora ari ikibazo.

Ubundi amazi n'umuriro ni kimwe mu bikorwa remezo bya mbere igihugu cyagombye guheraho mu bikorwa byacyo by'iterambera. U Rwanda rwo ruhitamo kubaka imiturira, atajyeramo amazi n'umuriro. Imiturirwa y'imitako, nk'imva itatse neza inyuma kandi imbere yuzuyemo imibore. U Rwanda rubura amazi rute kandi turi igihugu cy'ibiyaga n'imigezi? Igisubizo ni uko leta idashora muri ibi bikorwa ngo itegereje abashoramali bikorera ku giti cyabo!

Hagati aho agakuru keza : ngo ibiciro by'amazi n'amashanyarazi byaragabanuwe! Ariko se ni gute ibiciro by'ibintu byabuze ku isoko bigabanuka? Byaba ari ibitangaza by'impanga ya Yesu, Bwana Paul Kagame? Ubundi, ngo abanyarwanda bose bagomba kuba bagezweho n'amazi meza bose ku gipimo cy'i 100% muri uyu mwaka w'2017.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article