Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu Rwanda rw'umutekano, abanyamakuru 2 baburiwe irengero, umuntu 1 yarashwe na polisi

29 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nyamara ngo mu Rwanda umutekano mu Rwanda uraganje! Nimwiyumvire namwe!

Ng'uko ni uko bimeze muri iki gihugu cyacu, nyamara kivugwamo ngo umutekano utaboneka ahandi. Ababivuga ni abataregerwaho n'urwara rw'agaca! Abanyamakuru babiri , MC Prosper na mugenzi bakoraga kuri GoodRich TV, baburiwe irengero. Aba basore nta wuzi aho bari, yaba imiryango yabo, yaba abakoresha babo. 

Nta wabura gutekereza ko bazize akazi kabo : twese tuzi ko abanyamakuru b'abanyarwanda ari bumwe mu "bwoko" bw'ibiremwa byo ku isi bigiririwa urugomo cyane kandi buri mu nzira y'amakendera. Kimwe n'abantu bose bagerageza gukoresha ubwonko, ubwenge, ibitekereo, ijambo n'uruimi byabo. Birahagije gusa ko umunsi umwe ururimi runyerera, rukavuga ibitanyuze abategetsi. Ntibakunda ibitekerezo bivuguruza cyangwa bikosora ubugoryi bwabo!

Si abo bahungu gusa : haravugwa n'uyu wundi ngo basanganye umuhoro muri Sacco ngo bahita bamurasa arapfa! Azize iki? Ngo yaketswe ho ubujura. Mwabyumise? Ngo yaketsweho ubujura! Ni ukuvuga ngo nta wamubonye yiba cyangwa ageragza kwiba, babimuketseho gusa! Ni ukuvuga ngo mu gihugu cyacu cyuzuye umutekano, urwikekwe rurguhitana. Rukakuvutsa ubuzima! Birahagije gusa ko ukekwaho...ubundi ugahita uraswa!

Nta no gushaka kumenya impamvu: erega umuntu ashobora gufata intwaro iyo ariyo yose, mu byukuri ntawe agamije kwica, ahubwo ari ubusazi! Mu zindi polisi, izi zavuye ibuzimu zikaza ibuntu, ni ukuvuga izi zidakora nk'inyeshyamba cyangwa inyamusozi, habaho uburyo bwo kubaza, kumenya impamvu umuntu yakoze ishyano, yarikoze nyine : nk'iyo yafatiranye abantu bugwate! Cyangwa arimo gukangisha kwiyahura! Cyangwa afite intaro nk'uko arimo gukangisha kwica. Hari igihe rero basanga mu by'ukuri uwo afite ubusazi, cyangwa yashobewe ari uburyo bwo gusaba ubutabazi abandi. Kuki abayobozi na polisi yacu batakora ibi?

Mu Rwanda rwacu, kwica abantu, kuvutsa abantu ubuzima no gukora mu nda imiryango, byabaye umukino! Abanyarwanda bose barabimenyereye, hari n'abo bishimisha bagakoma mu mashyi, bakavuza impundu! Mbega ishyano! Bavandimwe twahanzweho n'uwuhe muzimu mubi? Kuki tutamagana iyi myitwarire mibi y'ubuyobozi bw'igihugu cyacu?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Javan 29/01/2017 22:41

Ndakangurira abantu kudakomeza gusoma ibi binyamakuru byamafuti bihembera urwango muzavuga muruhe muzagwa ishyanga mwa byomanzi mwe urwanda rurarinzwe kndi ntabwo tuzasubira aho twavuye ubu abanyarwanda twabaye bamwe ikindi twaciye muri byinshi byaducishije ubwenge icyo ibinyamakuru bimeze nkibi byanyu byakoze twarabibonye.

Javan 29/01/2017 22:37

Mujyende mwa nterahamwe mwe twarabamenye muzaze murebe igihugu kiza mureke ayo matiku nihehe kuriy isi mwabura abantu bapfa murebe america ko abantu badapfa burikanya siho ngo hari demokarasi ikindi kurasa umuntu witwaje intwaro iyariyo yose agiye kwiba ibyo ntaho bihuriye na politics yigihugu ntabwo bamusanze iwe cg mumuhanda agenda ngo bamurase.