Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu matora y'umukuru w'igihugu ayo ariyo yose Kagame yatsindwa adafifitse ngo yibe amajwi ya rubanda.

3 Août 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Kuva umwaka ushize, Kagame na FPR batangira ikinamico ryo gutoba itegekonshinga, amatora yari yarangiye. Twari tuzi nyine ko Kagame yiyongeje, nako yifunze Ubuyobozi bw'u Rwanda ubuziraherezo. Ndetse rugikubita, muri ibi bikorwa bimaze iminsi byo kwiyamamaza, Kagame ntiyazuyaje ngo atinye kwigamba ko iby'amatora byarangiye, ko ibivazamo bizwi, ko nyine azayatsinda. Ndetse nk'uko mushobora kuyumva muri videwo iri hasi, arahanurira, ndetse arateguza abanyarwanda ko no mu bihe biri imbere, ibintu bizaba uko byateganyijwe, bisobanuye ngo niwe uzakomeza kuyobora igihugu kugeza apfuye.

Ni ukuvuga rero ngo Kagame yarangije gupanga kwiba amatora yose kugeza apfuye, ku buryo rwose nta n'impamvu y'uko iryo kina mico rigumaho. Ariko biranashoboka ko ntayandi azongera kubaho. Kuko ibintu twumvise muri uku kwiyamamaza byasaga n'ibica amamrenga, y'ibishobora kuba byarateguwe cyangwa birmo gutegurwa ngo iki kibazo cy'ikinamico ry'amatora gicyemurwe burundu.

Mwibuke ejobundi Kagame yiyamamaza, ati u Rwanda rwari u Rwanda rugitegekwa n'u Rwanda, ati ariko mu gihe cy'ubukoloni n'ingoma za repubulika zakulikiyeho, rwasibanganye. Rwongeye kuba u Rwanda ejobundi, nta n'imyaka 23 ishize.

Uretse wenda kuba iyi mvugo ya Kagame hari icyo ihatse kindi yaciragamo amarenga, ariko yanerekanye ko : 1° atazi amateka y'igihugu ayoboye, 2° asuzuguye cyane amamiliyoni n'amamiyoni y'abanyarwanda. Ntazi amateka, kuko ayazi yakagombye kwibuka ko abakoloni bategekanye n'u Mwami. Ntabwo rero u Mwami yambuwe uburenganzira bwe bwose ku gihugu no ku banyarwanda, yari afatite ijambo rikomeye. Yerekanye ko asuzuguye abanyarwanda, kuko abanyrwanda ubwabo nibo bahagurutse ari uruhuli bishyiriraho bahirika u Bwami, bishyiriraho repubulika. Kuba rero byarabangamiye Kagame, ntibivuga ko U Rwanda hari aho rwagiye.

Bityo rero umuntu akaba yakwibaza niba iyi mvugo ya Kagame uhamya ko u Rwanda rwongeye kuba u Rwanda amaze gufata ubutegetsi, idahishe bwa bushake bwo kwigira umwami. Iyo avuga ko u Rwanda rwasubijwe ba nyirarwo, ba nyirarwo ni bande? Ese abanyarwanda barutuye hagati y'uko ahunga kugeza afata ubutegetsi ni ibikoko, ni abanyamahanga, ni ibiki? Cyakora nanone iyo mvugo igize akamaro ko gusobanura impamvu yaje arimbura abanyarwanda bose, na n'ubu akibikora.

Naho ubundi tutagiye muri menshi, igisubizo cyihishe inyuma y'iriya mvugo mushobora no kwumva hano gishobora kuba kihishe muri ya Senateri Bernard Makuza!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article