Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

M23: ngo ibyihebe 30 bya ka gaco k'iterabwoba kayogoje aka karere kacu byahungiye mu Rwanda!

30 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abasirikare ba Kongo FARDC, aha barimo kumukira Umukuru w'Intara ya Kivu y'Amjyaru Dr Julien Paluku, ibyihebe bya M23 byafatiwe ku rugamba

Kagame, Museveni n'ibyihebe bya M23 boroye, barakina mu kino ki? Aba bagabo bombi, bigize indakoreka mu karere kacu. Barica bagakiza. Bororo insorensore batoze ibikorwa by'ubyihebe, nta wuzi icyo bashaka kugeraho. Umushinga wabo ni uwuhe?

Hashize hafi ibyumweru bibiri gusa, inkuru isakaye ko abacanshuro 200 ba ka gatsiko k'ibyihebe ngo byatorotse i Bugande aho byarinbifashwe binatozwa imirwano na Museveni, ngo maze byisanga muri Kongo. Bikeye bw'aho tugiye kwumva twumva ngo igihugu cya Uganda cyafashe bimwe mu byihebe bya M23 ngo bigiye kurenga umupaka byerekeza Kongo!

Uganda icumbikiye ibyehebe bya M23 mu bigo bya gisirikare kuko ri ibirikare! Biratangaje kwumva hari ibyo bafatiye ku mupaka, mu gihe hari byarangije kwinjira muri Kongo, kuko umuntu yibaza ukuntu byasohotse mu bigo birimo, bigakora urwo rugendo rwose nta wurabibona, nta wubizi!

Ubu rero noneho baratubwira hari 30 muri ibyo byihebe byahungiye k'ubutaka bw'u Rwanda! Ikibazo : ko ibyo ari ikibazo cy'umutekano muri ibyo harashwemo bingahe? Ndabaza iki kibazo kuko muri iki gihugu cyacu abantu birirwa baraswa umusubirizo ngo kuko bacyetsweho iki n'iki! Ariko ku birebana n'ibyihebe bya M23, ni abantu bitwaje intwaro baje birukira k'ubutaka bw'u Rwanda, kandi bamaze no gukora amarorererwa iyo baturutse. None inzego z'umutekano w'u Rwanda ko zafashe abanyabyaha b'inkoramaraso n'amabandi bitwaje intwaro, babarashemo bangahe?

Turabizi nyine ko ntawe barashemo, kandi nta nuwo bazarasamo. Nta n'uwo tubyifuriza, turifuza ko kurasa abantu byacika, ubutabera bugakora akazi kabwo. Cyakora kubona ibyihebe by'ibyicanyi bihungira mu gihugu cyacu bikadamarara, jye bintera ikibazo! Ese aho abayobozi b'igihugu cyacu ntibaba bari mu gaco k'ibyihebe!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article