Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

M23, ba bacanshuro ba Kagame, Kaguta na Kabila, bubuye iterabwoba n'imenamaraso ryabo mu karere...

16 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Izi nyeshyamba z'abacunshuro zayogoje akarere kacu, zimaze gukubitirwa ahareba i Nzega mu w'2013, zari zahise zihinira mu ndiri zazo ziri mu Rwanda no mu Bugande. Nta n'umwe wigeze akurikiranwa n'urwego urwo arirwo rwose muri ibyo bihugu byombi, kandi bizwi ko izi nyeshyamba ari inyamaswa zamaze abantu.

Ahubwo barazibikiriye, barazorora zifatwa neza, bategereje ikindi gihe gilwiye. Igihe rero ni iki cyo kwongera gukoma inkongi mu karere kacu no kurimbura imiryango : icya mbere, Kabila ntako atagize ngo yizirike k'ubutegetsi, ariko abanyekongo bamubera ibamba. Yakoze uko ashoboye arahanyanyaza, bamwongereraho utundi twezi ducyo ngo igihugu kibone uko gitegura amatora yagombaga kuba yarabaye muri uku kwezi kw'ukuboza k'umwaka urangiye. Ariko Kabila yatereye agati mu ryinyo kugeza igihe cyegereje, yanga gutegura amatora nk'uko byari biteganyijwe.Nibwo rero yashyizeho amananiza yose ashoboka ngo agume k'ubutegetsi.

Biramushobeye rero, none Kagame na Kaguta bamushyize kuri iriya ntebe, bagiye kumugoboka, bongera kumutiza abacanshuro babo. Buriya baraje bateze akaduruvayo, bice abanyekongo, bityo Kabila abone icyuho, yo gutegura amatora ategenyijwe uyu mwaka yitaje intambara. Biranashoboka ko aba bacanshuro babifeshijwemo n'ababatumye, bashobora kwiruka vuba n'i Kinshasa ngo pi!

Ikindi kandi hari ubushyamirane bw'u Rwanda n'u Burundi. Kagame amaze igihe ashakisha uburyo bwose yateza ibibazo mu Burundi ndetse agahirika ingoma ya Nkurunziza kugirango yishyirireho inshuti ze! Kwubura imirwa kwa ziriya nyeshyamba bishobora kuba urwitwazo rw'ibitero shuma k'u Burundi, kugeza nabwo butewe burundu.

Kuva zatsindwa, imirindi y'izi nkoramaraso yari yongeye kuvugwa muri Kongo mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo Kabila acyure igihe. Abashumura izi ntozo bashobora kuba barabaye bazihagaritse, bategereje ikizava mu makimbirane yari hagati y'ubutegetsi bwa Kabila, n'abo batavuga rumwe bari bamubereye ibamba. Byarangiye rero Kabila nta kizere asigaranye cyo kwigundiriza k'ubutegetsi. Ubwo gahunda z'abamushyize k'ubutegetsi zikaba zishobora kuburiramo. Ariko bacungiranga ku iturufu yabo, uriya mutwe w'inyashyamba n'iterabwoba, M23.

Dore barawubyukije rero!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article