Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kuki perezida Paul Kagame ahunga umugogo w'umwami Kigali V? Aho umuzimu we ntiwatangiye kumwangaza?

14 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ku italiki 9 Mutarama, nibwo umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe i Kigali uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Uwo munsi, perezida Kagame yari yipangiye Gahunda yo kujya mu Bihinde. Ubwo aba abonye atyo urwitwazo rwo kutamwakira nk'umukuru w'igihugu wamubanjirije. Uyu mugogo wakiriwe n'abantu bakeye cyane bo mu muryago, na ba kingi bakora kuri kibuga cy'indege. Nta muhango wo mu rwego rwa leta wateguwe, asa n'aho yaje mu ibanga. Ndetse iyo bibakundira ibyiza ni uko yarikuza rwihishwa, ntibimenyekane na busa.

Niba nta gihindutse, hagati aho rero, byatangajwe ko umugogo w'umwami uzatabarizwa ku wa 15 Mutarama. Umuntu akaba yakwibaza niba Kagame azanyarukirayo, akajya gutabara umuryango w'umwami. Ariko na none umuntu akaba yakwiabaza ati : yajyayo, ate, ryari? Namwe se, dore yagize atya, yigira inama niba atari uguteka umutwe, yo kujya mu nama ihuza igihugu cy'Ubufaransa ni by'Afrika. Ibi byatunguye na benshi, kuko nta wutazi ko Kagame n'Ubufaransa badacana uwaka, ndetse Kagame akaba yaragarage kenshi asuzugura izo nama n'abazijyamo. Bwa mbere na nyuma yagiye mu nama nk'iki hari mu w'2010 i nice mu Bufaransa, nabyo wenda ari ugushimisha mucuti we Nicolas Zarkozy, wari uyoboye U Bufaransa icyo gihe.

None ubu, icyaba kimujyane muri iriya nama adakunda, adasanzwe yitabira, cyaba ari iki? Cyane cyane ko n'imibanire y'u Rwanda n'Ubufaransa yasubiye i rudubi? Uwabyitegereza neza, yasanga nta kindi, uretse guhunga umubiri wa Kigeli V. Nk'uko yari yawuhunze ugera mu Rwanda. Wenda niko bamuraguriye. Kuko iyi nama izarangira ku wa 14 Mutarama. Gahunda za Kagame nyuma, nta we uzizi. Ariko biragoye ko yava muri iriya nama, ngo ajye mu muhango wo gushyingura umugogo w'umwami! Ese azahunga umubiri, azanahunge n'umuzimu bishoboke?

Ubwa mbere na Nyuma Perezida Paul Kagame yagiye mu nama ihuza ibihugu by'Afrika n'Ubufaransa hari mu w'2010, i Nice, umujyi uri mu majyepfo y'icyo gihugu, ku nkombe z'inyanja ya Mediterane.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Solange 14/01/2017 08:07

Mbe mwabanyeshari bimpuzi mwabuze aho muca ngo mutahe mugiye kwiyahurira mumahanga kagame mumuronderako iki muzomwanka ntaho muzomushira nahamwe

Natacha 14/01/2017 07:39

Ariko iyo mutanditse Kagame ntimwishima. Arinda ahunga se. . Abaye adashaka kujyayo, kandi ntajyeyo, ninde wamufunga, cg wanamubaza impamvu atagiyeyo. Mwebwe mwibwira ko iyo nduru yanyu ariyo yatuma akora ibyo adashaka.