Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kubaka Singapuru ya balinga mu Rwanda biratera muraramo Kagame, mu gihe inzara n'ubukene bitera rubanda kwiba ibiryo mu nkono n'ibigoli mu mirima!

31 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Iyi gahunda imaze kugera mu mashuri angahe muri iki gihugu cyacu? Urugendo tugana Singapuru turugezehe?

Ubundi ntabwo byagombye kudutangaza ko muri iki gihugu abantu bamwe bagomba kwiba ibiryo mu nkono cyanywa imyaka mu mirima kugirango bagire icyo bashyira mu gifu, barye baramuke! Ntabwo byagombye kudutangaza kuko inzara n'ubukene mu gihugu cyacu si inkuru ubarirwa. Benshi turara twayura!

Ariko se kuki bidutangaza? Kuki dutangazwa n'uko abantu biba ibyo kurya. Biradutangaza kuko buri munsi abayobozi btuduhira mu matwi ngo twiteje imbere, ngo twarakize, n'ibndi bitabapfu. Cyakora n'ibyo ababivuga koko bateje imbere, barakije, ubutunzi baragwije. Nta wuzi aho bo amafranga bayayora yo kubaka imiturirwa muri Kigali n'indi mishinga usanga itri make ibazanira akayabo.

Gusa ikibazo ni uko bamara kurengwa, bakaza kuturengwaho, twisonzeye, tubunza imitima yo kumenya aho dukura amafranga baduca ku gahato buri munsi tuzayo iby'ayo n'ibyo agenewe, tukayaburira irengero. Ariko umenya ariyo ari muri iriya miturirwa n'indi mishinga!

Ikinyamakuru Rushyashya kiratubwira iyi nkuru y'abantu bafatanye amasafuriye y'ibiryo bamaze no kuzikomba! Ariko iki kinyamakuru kivugaira abanyamurengwe kirasa n'aho kibakoba iyo gitangira kivuga ngo "ubujura buravuza ubuhuha". Oya sibyo! Si ubujura buvuza ubuhuha ahubwo ni ubukene.

Biratangaje kubona iki kinyamakuru kitabyibutsa. Nta wushimishwa no kujya kwiba kandi azi neza ko ashobora no kuhasiga ubuzima. Ariko kubera inzara n'ubukene afunga umwuka, ati : "bibe uko byakabaye". Abasore bibye ibiryo bo nibura bagize amahirwe. Uwitwa Nzabarwaniki Aloys wo mu Gasarenda ka Nyamagabe we ntibyamuhiriye. Yafatiwe mu murima w'ibigori, akubitwa iz'akabwana ahasiga ubuzima.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article