Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ku buryo budasubirwaho perezida Kagame yerekanye ko adagadwa imbere ya demokarasi...nkuko injangwe itinya amazi!

24 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri iri jambo rya perezida Paul Kagame, we ubwe arisararanga, avuga ngo ntiyumva impamvu babujije Padiri Thomas Nahimana gutaha mu Rwanda. Afatiye kuri iryo jambo ry'umukuru w'igihugu, Padiri yambara amakanzu arataha! None arangiwe bwa kabiri. Ninde uyobora iki gihugu? Ninde utanga amabwiriza? Ese abakozi ba Kagame ntibacyimwumvira? Cyangwa ashaka kwigaragaza imbere y'abanyarwanda n'abanyamahanga ko rwose nta kibazo afitanye n'abo batavuga rumwe, nyamara mu muhezo agatanga andi mabwiriza!

Kugeza ryari? Perezida Kagame azahunga demokarasi kugeza he, kugeza ryari? Bibaye ngombwa kwibutsa nibura ibi bikurikira kuri demokarasi : demokarasi ni ukwemera kujya impaka ni uwo mutavuga rumwe ku ngingo iyi n'iyi. Demokarasi ni ukwinigira mu bwisanzure ku ngingo iyi n'iyi, kandi ntunigane ijambo abandi. Demokarasi ni ukwemera ko ibitekerezo byawe abo bitanyuze babinenga nk'uko unenga iby'abandi bitakunyuze, bitabaye ngombwa ko uzinga umunya, wikabura cyangwa ugwa abandi mu ngoto. Demokarasi ni ukwemera ko abantu, cyane cyane abaharanira imyanya y'ubuyobozi cyangwa y'ubuvugizi bw'abandi, bapiganwa mu mpaka no bitekerezo, rubanda rukihitiramo ibibanyuze! Demokarasi si iterabwoba. Si ugupfukirana abo mutumvikana. Si ukugoba ururimi no kinigana ijambo ufite ibyo akunenga cyangwa ushaka kwumvikanisha ibitekerezo bye!

Demokarasi izirana no gukangata, kwanduranya, gutukana, imbunda, imipanga, udufuni, akandoya, iyicarubozo... - yego abantu bashobora guterana amagambo - ariko intwaro ya démokarasi nta yindi, ni ijambo n'ibitekerezo.

Kagame afungira amarembo Padiri Thomas Nahimana, yerekanye ku buryo budasubirwaho ko atinya demokarasi. Atinya impaka. Atinya ibitekerezo. Atinya kuvuguruzwa. Nimugihe, burya buri wese atinya ibyo atazi cyangwa adafite : perezida Kagame nta kindi azi, uretse kwica! Niyo mpamvu adacikwa n'uwanya n'umwe atabishishikarije abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko. Nta kindi arota cyangwa ashyira imbere uretse kwica.

Yica bande? Abanyarwanda. Abo yita abamganyi! Nyamara nta Kagambane karenze ako kwita umunyarwanda umugambanyi w'igihugu cye. Yego hariho abanyarwanda badakunze Kagame. Banashobora wenda kuba bamwifuriza ikibi, ku buryo bamuciye murihumye bamuhitana - ibi bikaba nta gitangaza kirimo kuko nawe yahitanye benshi, bene bo bagihagaze bakaba babahorera. Ariko byumvikane ko kwanga Kagame ntaho bihuriye no kugambanira igihugu.

Muri uru rwego rero rw'abo Kagame yita abagambanyi, abo badahuje ntibavuge rumwe ku miyoborere y'igihugu, bari k'umurongo wa mbere. Aba bose ngo bagomba kwicwa. Ntabwo yiteguye na gato kubakingurira umuryango. Niyo mpamvu bidatangaje rero ko amaze iyi minsi yose abyinisha muzunga padiri Thomas Nahimana nk'uko yabikoreye abandi mbere, kandi azabikorera abandi nyuma. Kagame rero, ntiyiteguye kurekura ubutegetsi, kabone n'iyo yaba agomba ku bugwa hejuru.

Ku buryo, iyo avugira imbere http://y'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ngo umwaka w'2017, uzaba umwaka wa demokarasi, nta gaciro umuntu agomba kubiha. Kuko ku ruhande, aremera ko mu bihe byose amaze ayobora nta demokarasi yariho - kandi atarehwemye kwemeza ko nta handi yateye imbere nko mu Rwanda - ku rundi ruhande, ibyo arabivuga abakozi be barimo kwangira umunyarwanda gutaha mu gihugu cye! Kandi nyine azanywe na demokarasi!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article