Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ku bana b'abanyarwanda, Perezida paul Kagame ni Imana iha ibiryo abanyarwanda...

5 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu w'2015, ubwo abambari b'ishyaka FPR-Inkotanyi na Kagame batangiranga inkundura yo Kumwamaza ngo arenge ku itegekonshinga aziyamamaze nyuma y'uko igihe cye kirangiye, twari twumvise bamwe mu banyarwanda bakuze, bagererenya Kagame nk'igisonga cy'Imana, murumuna wa Yezu, n'ibindi. Kuri bamwe byasaga n'ibintu bishekeje, ku bandi ari ibintu biteye ubwoba. Icyo gihe havuzwe menshi cyane, twari twabuzeho mu nyandiko hanona hanondetse n'aha. Mu by'ukuri rero, burya ntabwo byari urwenya. Bishobora ko abenshi ariko babyemera. Kandi ni mu gihe, iyo witegereje uburyo imizindaro na za vuvuzela 'ingoma zirirwa zimusingiza.

Ubu rero ibntu bisa n'aho byateye indi ntera. Kuko abana bayiruka ubu, bazi rwose ko Kagame ari Imana, cyangwa se intumwa yayo. Nibyo byumvikana mu majwi y'abana mushobora kwumva hasi, aho umunyamakuru ababza ari : mwebwe mumva Kagame ari muntu ki? Abana nta kuzayaza bati : Jye numva Kagame ari Imana. Undi ati : Kagame ni Imana iduha ibiryo. Undi nawe ati : Oya, Imana irabanza ikarema ibintu ikabiha imigisha, yarangiza ikabiha Kagame maze ikamutongera iti : Kagame! Fata ibi bintu byose ugende ubantu nawe wifatireho!

Yego nyine birasekeje, mu kanwe k'abana, kuko bumvikana ko ari abana bato rwose! Ariko birumvikanisha imitekerereze iromo kwarikwa mu mitwe y'abanyarwanda b'ejo, abana. Abana bo mu kigero kimwe n'icyabo b'abanyamerika, abongeleza, abafaransa, abadage, abataliyani...uwabafata akababaza ikibazo nk'icyo cy'uko bumba cyangwa babona abayobozi bo hejuru b'ibihugu byabo, ntibashobora gusubiza nk'aba bana b'abanyarwanda. Basubiza ko ari perezida, ministri w'intebe, umwamikazi...ariko igitekerezo cyo kubagereranya n'Imana ntigishobora kubazamo. Kuko abayobozi bibyo bihugu n'amashyaka yabo,ntibiriwa bakora iyozabwonko. Ikindi kuba hari ubwisanzure bw'amashyaka, n'uwazana icyo gitekerezo yahita abona abamwitambika imbere, bakirwanya. Aha iwaci i Rwanda, ijambo rifite n'umuntu gusa. 

Amawji y'abana b'abanyarwanda mushobora kuyumva hasi, kanda gusa kuri iri pfundo:

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article