Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kigali Umujyi wateye imbere ariko udashoboye guca ruhurura zo kuyobora imivu?

23 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Aya mashusho yerekana umuvu w'imvura yahitanye abantu muri Kigali ni iya Kigali Today

Abanyarwanda benshi twishimiye umujyi wacu. Nibyo koko mu myubakire wateye intamwe : Kigali si Kigali y'imyaka 200, 100, 50 cyangwa 30 ishize. Ariko ibyo nta gitangaza kirimo, buri bintu n'ibihe byabyo. Gusa icyo Kigali y'ubu irushije cyane Kigali z'imyaka ishize ni irari ryo kwisumbukuruza igakabya, ishaka kwishyira mu rwego rw'imijyi ifite ubushobozi bunini cyane, kandi bwubatswe mu gihe usanga burenga nk'ibinyeja 2, 3, 4, 5 cyangwa birenga.

Ariko n'ubwo yisumbukuruza, Kigali ni umujyi ugumye kurangwa no kuba umujyi w'umunyafrika, w'igihugu kikiri inyuma mu majyambere mu nzego zose uhereye ku bikorwa-remezo. Yego abayobozi b'umujyi bakora iyo bwabage, ariko ibirnga imijyi nk'iyi y'ibihugu nk'ibi byose biracyaranga umujyi wa Kigali: kubura amazi, kubura amashanyarazi, n'imyuzure nk'iyi y'imvura, kuko umujyi utihaye inzira zihagije zo kuyobora imivu aho yagenewe ntacyo yangije. Nyamara si ubwa mbere, si ubwa kabiri, si ubwa gatatu...ahubwo iyi myuzure n'imivu byabaye ngaruka-gihe, ngaruka-mwaka! Bivuga ko ubuyozi bw'umujyi wa Kigali n'impuguke zawe mu myubakire no mu bidukikije nta masomo babikurmo ngo bafate imyanzuro ihamye.

Kigali ni umujyi ukikijwe n'imisozi. Nawo ubwawo wubatse ku dusozi, ku manga no mu mibande. Umunsi umwe abanyakigali bashobora kuzibona bakorotse bose mu mibande, baguweho n'imisozi yose ibakikije. Imisozi iranyerera igahananunka. Ibi rero bishobora kuba kuri Kigali, igihe cyose ingamba z'imyububakire itanyuranye n'ibidukikije zidafashwe: kubera iyo mivu n'imyuzure ya hato na hato, iterwa nyine n'imyubakire idahwitse, inda z'udusozi twa Kigali zigenda zuzura amazi, ibibaya n'ibishanga nabyo bigahora biretse cyangwa bijanditse! Umunsi umwe umwe rero, nta ngamba zifashwe vuba na bwangu, utu dusozi dushobora guhananunka no guhirimanga ku banyakigali.

Iyi Kigali y'inzozi rero yerekanwa muri aya mashusho, yari iteganyijwe mu w'2020 hanyuma ikimurirwa mu w'2040, ishobora guhera mu nzozi, ikibazo cy'inkangu n'imivu muri Kigali, ndetse no mu yindi mijyi y'uturere twose tw'u Rwanda kititaweho! Kandi Birashoboka! Imijyi yose y'igihugu nk'u Buholandi, yubatswe munsi y'ikigero cy'inyanja. Amazi ari hose, ujomba urutoki mu butaka ukayakoramo. Nyamara ni imijyi imaze ibinyejana n'ibinyejana nta mwuzure cyangwa imivu. Impuguke z'icyo gihugu zashoboye gusunika inyanja, arinako ziyiyoboramo amazi yose y'imvura. Niyo mpamvu usanga mu mijyi yose hari utugezi hirya no hino tunyuranwamo n'imihanda, utugezi twacukuwe hashize imyaka amagana n'amagana (kanda hano urebe ka film k'umujyi wa Amesterdam)!

None muri iki gihugu cyacu, ubuyobozi n'impuguke ntibashoboye gucukuza za ruhurura cyangwa nibura gutunganya no gufata neza isanzweho! 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article