Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Iyi si irarwaye we ! Umuzungukazi byumvikana ko aharanira inyungu z'abagore, arasaba "kwica igitsina gabo" icyo aricyo cyose, ndetse nta kugirira impuhwe "impinja".

4 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Umenya isi yacu igize ku ndunduro. Muri iyi myaka twabonye abezanguni benshi banyuranye, barota gutsembatsemba abo badasa cyangwa badahuje ibitekerezo : hari abazungu baharanira kurimbura abirabura bose. Hari abarabu baskaha kwimika ingoma ya kisilamu ku isi hose mu mivu y'amaraso. Hari amoko yifuza kurimbura ayandi mu bihugu byacu muri Afrika. Hano iwacu i Rwanda, abahutu n'abtutsi bageranye amajanja, abantu amamiliyoni baratikira!

Ubu rero icyaduka ni abagore bashaka gutsemba abagabo bose batibagiwe n'izonka, ngo babone amahoro muri iyi si, kuko babona ko abagabo babaryamira bikabije! Kuva mu bibe byashize kugeza ubu, twasaga n'aho twabonye amahano twibwiraga ko tanashoboka, nyamara yarabaye : Amahanga yasubiranyemo. Abavandimwe basubiranyemo. Ababyeyi bihakanye abana. Abana bagambaniye ababyeyi. Kugeza ubu niba isi yari igitera akuka ni abagore bari bakiyifatiye iry'iburyo.

Karabaye rero! Abagabo twari twarigize akaraha kajya he, none akacu karashobotse!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article