Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Inzara mu Rwanda, amazi yarenze inkombe! Abayobozi ntibagishoboye guhakana cyangwa guhishahisha ko abaturage basuhuka kubera inzara.

17 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Uyu muministri mubona ushisha yumva, ashinzwe ubuhinzi n'ubworozi. Ni umurengwe mwinshi, aremeza ko abaturage basuhuka kubera inzara - ivugwa n'abanyamakuru ariko wese akaba atayizi atarigenze ayumva - ngo ni aba babonye akazi mu bindi bihugu!

Hashize igihe kinini, muri iki gihugu cyacu havugwa inzara. Nyamara muribuka uburyo mu mezi ashize, abayobozi b'iki gihugu, bihanukiraga bakavuga ko nta nzara iri mu Rwanda. Ndetse n'uwarihingutsaga bamwukaga inabi cyangwa bamureba igitsure, ngo akoze ishyano. Nyamara kuva mu w'2012, igihugu cyacu kiri mu myanya ya ku rutonde rw'ibihugu byugarijwe n'inzara. Ku mbuga mpuzambaga, intore zari zarayambye, uvuze inzara mu Rwanda, bakamwanjama ngo ariko gusebya igihugu n'umukuru wacyo. N'ubwo kuva mu kwezi kwa 6 k'umwaka ushize, mu burasirazuba bw'igihugu cyacu havugwaga inzara ikabije. Ariko n'ubwo abaturage ndetse n'ibinyamakuru bimwe na bimwe n'imiryango mpuzamahanga bateje ubwega, ntibyabujije abayobozi b'igihugu guhakana rwose bagashwishuza ngo nta nzara iri mu rwanda. Mu mezi ashize, blog yanyu yari yavuze kuri iki kibazo muri iyi nyandiko:

Ikinyoma ntikiramba. Ikinyomba ntigishobora kuganza ukuri. Gishobora kwiruka imyaka amagana n'amagana, ariko ukuri kuzakenera isengonda imwe gusa, kugirango kugifate kandi kugiceho. Kuko aho kugirango ibintu bitore ubuyanja, byasubiye i rudubi : abaturage basuhutse mu mahanga ari benshi. Amazu barasakambuye baragurisha ngo babone tike y'urugendo. Hirya no hino, ubujura bw'ibiribwa bwarumvikanye. Imiryano imwe n'imwe ku laburembe, yariye ibintu bihumanye, bibaviramo kwitaba Imana. Muri za Musanze, Rubavu, Rusizi n'ahandi hari hari imiryango yakozwe mu nda no kurya mbumbati itaribwa! Ibyo byose ari ukubera inzara.

Ubu rero aho bigeze, abayobozi ntibagishobora gukomeza kubeshyabeshya, keretse bashaka gukomeza kwiha amenyo y'abahisi n'abagenzi bahora bishongoraho ngo u Rwanda rurakize! N'ubwo bananiwe kubyerura ubu baremeza ko inzara ihari, ndetse bayihindura ikibazo cy'umutekano. N'ikimenyimenyi, ni uko uyu munsi byahagurukije ministri wagiye mu ntara y'ibirasuzuba kuhayobora inama y'umutekano n'ibiribwa, aherekewe na ministri w'ubuhinzi n'ubworozi!

Minister #Kaboneka presides Eastern Province Security meeting to discuss general & food security. Minister @RwandaAgri Mukeshimana attend

Dr Peter Mahirwe

Murabona rero aho ibintu bigeze, ni ahakomeye cyane. Nta gihugu gifita amahoro, kitagize amapfa, gishobora kubamo inzara. Kuko Abaturage baba bari mu mutekano wose, batuje kandi batunganiwe, bakorana ibyishimo, kuko bazi ko bikorera. 

Kuba mu gihugu cyacu habarizwa inzara irambye bene aka kageni - abaturage banayise Nzaramba - ni uko hari ikibazo cy'ubuyobozi: ubuyobzi bufite gahunda yo kwicisha nkana inzara rubanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article