Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Intore n'abambari ba RPF-Inkotanyi bagizwe intama zicunaguzwa zidashobora gusubiza! Mureke tuzivugire nazo zirabikeneye

12 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Basomyi mwese mukurikira iyi blog, uyu munsi nagirango dufatanye twese tuzirikane ubwigunge n'amagorwa y'intore, abayoboke n'abambari ba RPF-Inkotanyi. Kuko, burya mu by'ukuri bari bavandimwe bacu baragowe! Tutabinyuze ku ruhande, baragowe kuko abenshi bayirimo batabishaka, ku buryo bayibayemo ari n'abari mu nzu yuzuye imyotsi, cyangwa abambuka mazimagali cyane kandi bagomba kurwambuka bacubiye: buri gihe baba bafunze umwuka. Abenshi bagomba kwihangana hafi yo guturika!

Ariko si ibyo gusa. Muzarebe igihe cyose bateraniye kugaragira Kagame : nabwo bagomba kwihanganira byinshi. Icyambere: uri bufate ijambo wese, ntaba yabisabye. DMI iba yabimuhatiye - kuko burya DMI niyo iyobora u Rwanda - ikanamupangira ibyo ari buvuge byose. Uvuga wese, agomba kubaza agakoma inkoro hasi, akicisha bugufi cyane, mbere yo gushimagiza Kagame. Icya kabiri :Abatavuga bicaye ku karubanda, bagomba gukoma mu mashyi igihe cyose, n'iyo ibivuzwe ari amahomvo, cyane cyane iyo avuzwe na Kagame. Icya gatatu bagomba kwihanganira, niyo umwanya wa Kagame wo gufata ijambo ugeze! Bagomba kwihanganira umwirato we, ibitutsi, gucunaguzwa n'ibinyoma.

Nimutekereze namwe, iyo arimo kubishongoraho ngo bateye imbere bageze kuri byinshi, kandi mubo arimo kubwira wenda hari n'ababuraye, abatabasha kwivuza, abatabasha kurihira amashuri abana babo, cyangwa banafite abavandimwe na bene wabo bafite ibyo bibazo! Nibangahe bumva bahagaruka bakamubwira bati ariko ayo majyambere uturatira ni ayahe?

Ukuyeho ibitaro byubatswe kera i Kigali basigara bivuriza i Kibagabaga na Masaka gusa. Ubwo CHUK, KANOMBE MILITARY HOSPITAL, KING FAYSAL HOSPITAL ni ukuvuga ko nibyo bitaro byubatswe kera akaba ari nabyo bifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi neza kandi benshi. Ukuyemo Amahoro Stadium, Nyamirambo Regional Stadium i Kigali ntamupira w'amaguru mpuzamahanga wakongera kuhabera. Ukuyeho Kanombe International Aeroport ( Aéroport International Grégoire Kayibanda ) abagenzi bava mumahanga mundege bajya bava i Kampala, Bujumbura, Goma... mumodoka cyangwa kajugujugu bajya Kigali. Uwakuraho imihanda Kigali - Rusumo, Kigali - Akanyaru, Kigali - Kamembe, Kigali - Rubavu, Kigali - Cyanika, Kigali - Gatuna, Kigali - Kagitumba, abantu bajya bava TZ, Uganda, Burundi, DRC n'amaguru bajya Kigali. Iterambere abantu bavuga ririho ritari ririho mbere ya FPR usibye telefoni zigendanwa na internet byari bitaragera henshi muri Afurika ni irihe ryari ryasigaye ridakozwe n'ubutegetsi bwariho mbere n'ubwo butaryigambaga?

Sibomana Sylvanus

Iyo arangije kwitaka mu majyambere, akurikizaho umutekano. Nyamara abenshi mu baba bamwumva yarabahekuye. Hari benshi baba baribwaribwa no kumubaza aho uwo mutekano uri mu gihe abawusihinzwe aribo birirwa barasa abanyarwanda. Hari ababa bashaka guhaguruka bakamubaza ibya ba Toy Nzamwita, ba Rwigara, ba Gasakure, abazunguzayi, iby'inzara n'ubukene bimaze abantu, kandi bitera umukano mucye mu ngo.

Nimwibaze namwe iyo abacunaguza abashinyagurira ngo bafite uburenganzira bwo kuvuga bwo kwinigura. Ngo kuvuga ntawe byishe muri iki gihugu. Nyamara niwe wa mbere mu gutoteza abo batavuga rumwe, abo bose bamubwira ko batemeranywa na gahunda ze zimwe na zimwe. Hanyuma se niba kuvuga ibitagenda cyangwa utekereza ntawe byishe muri iki gihugu, umuntu nka Mugabe Bob arazira iki? Ba Déo Mushayidi barazira iki? Umubyeyi Victoire Ingabire Umuhoza arakora iki mu buroko? Ba Pasteur Bizimungu na Dr Charles Ntakirutinka bazize iki? N'abandi benshi baborera mu buroko, cyangwa batotezwa bazira ko bavuze! Iyo abambari ba RPF Inkotanyi bumva Kagame abakina k'umubyimba bigeze aha, ni bangahe baribwaribwa kumwibutsa ibi byose, kandi bazi ko nabo ubwabo hagati yabo bagomba kuvuga bongorerana bakebaguzwa?

Sinzi niba mwarateze amatwi ijambo rya Kagame hejuru aha! Ijambo ryo gusetsa imikara. Aho acunaguza abayoboke be ngo bateshutse ku mahame ya RPF-Inkotanyi. Wagirango umukuru w'igihugu cyacu ni umunyagicuri, aho aza kwamagana ibintu akibagirwa ko atari intangarugero mu byo yamagana byose. Ese iyo avuga ati, ntawahora ukora ibintu ukoreshe inzira mbi ngo bikunde, ati niyo bikunze ntibihoraho, ati ndetse ugomba kwitegura ingaruka, yibuka kwireba mu ndorerwamo y'umutima we? Ntabwo yiyumva mu bo avuga? 

Abayoboke ba RPF Inkotanyi ni abo kubabarirwa rwose! Kuko buriya hari abayirimo, hari abaza muri iriya mihuro bakayisohokamo barwaye imitwe cyangwa baribwa mu nda no mu ntoki, kubera kutabasha kwinigura ku mahomvu y'umukuru wabo.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article