Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ingoma ya Kagame igoba abanyarwanda ururimi, ikabaziba iminwa. Ariko amanyanganya ye isi yose irayabona kandi irayavuga!

23 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu gihugu cyacu kirazira kunenga ibyifuzo, ibikorwa, ibitekerezo, imyifatire, imyitwarire cyangwa amagambo ya perezida Paul Kagame! Reka da! Ashwi rwose kirazira! Niba ubikoze, ugomba kwitega imijugujugu, ibitutsi, ariko nabwo ubwo uba ugize amahirwe. Niba ubikoreye ahagaragara, barakuzimiza! Niba wifashishij imbuga nkoranyanyambaga ngo winigure, uruhuri rw'inkorbusa bita intore rukugwa hejuru rukukanyukanyuka.

Mu mpaka zabaye kuri mamda ya gatatu ya Kagame aberekanye impungenge bose cyangwa ko babishidikanya ho barazimiye! Yemwe hari n'abakeka ko bigera no ku banyamahanga.

Muri make, ku ngoma ya Kagame, abanyarwanda tugomba kugobwa ururimi, tukaba ibiragi. Icyo twemerewe ni ukuvugo "Yego mwidishyi" gusa. Ibi byo gupfukirana abanyarwanda twabikozeho inyandiko mushobora kwongera gusoma hano. Gusa iyaba byahagariraga aho: Kagame yaba atari umushinyaguzi wabiigize umwuga. Kuko mu gukwena abanyarwanda, Kagame ntatinya kubacunaguza, ngo ntibavuga ibyo batekereza. 

Ariko abanyarwanda nabo si ibicucu. N'ubwo hari abamwirirwa inyuma bamukoronga, ntibayobewe ko inore yabo izirusha intambwe ari agacurama: ibyo avuga nawe ntaba abyemera, ahubwo ni umutego umufasha kujojora abatemeranywa nawe. Kuko umuvuguruje wese arabizira.

Ariko burya nta wushobora gupfukirana ukuri burundi. Upfuka aha, kugasohokera hariya. Kagame apfukirana abanyarwanda, ariko isi ibi ibibona. Ninayo mpamvu nayo idaceceka, ahubwo ibishyira hanze, maze ikavuga ibyo abanyarwanda ubwabo bakabaye babwiye abayobozi babo.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Ganza 24/01/2017 08:19

Ese ye ubwo uravunwa n'iki?ese kuvuga Kagame nabi murabihemberwa?gusa muribeshya ntacyo muzageraho kuko twe abanyarwanda turasobanutse.

Ganza 24/01/2017 08:17

Ese ye ubwo uravunwa n'iki?ese kuvuga Kagame nabi murabihemberwa?gusa muribeshya ntacyo muzageraho kuko twe abanyarwanda turasobanutse.

lop 24/01/2017 07:36

stop saying shit bitches