Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Integuza y'ihirima ry'ingoma ya Kagame : Impapuro zivuga amabi kandi zikanga ubutegetsi bwa Kagame zanyanyijwe mu mihanda ya Kigali. Ukuri cyangwa ikinamico ?

19 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Integuza y'ihirima ry'ingoma ya Kagame : Impapuro zivuga amabi kandi zikanga ubutegetsi bwa Kagame zanyanyijwe mu mihanda ya Kigali. Ukuri cyangwa ikinamico ?

Iyi nyandiko ishyizwe ku gihe/Update/Mis à jour :

Ejo nibwa twababwiraga impapuro zivuga amabi y'ubutegetsi bwa perezida Kagame, ndetse inamumenyesha ko ba nyir'iyo nyandiko bazihora. Iyi nkuru ntiyasakuje cyane hano i Kigali kubera ubwoba, kandi abayobozi bahise bakaza ubugenzuzi. Dore nk'ejo ku manywa, indege ziriwe zizenguruka ikirere cy'umujyi wa Kigali. Ntawe uzi icyo zahunahunaga, dore zari zifite ibintu bisa n'urutete bitendera munsi yazo!

Hagati aho ariko hari impirimbanyi - umusomyi ba web site ya THE TWANDAN hano i Kigali - yohereje kopi y'izo mpapuro zanyanyajwe muri Kigali, nk'uko mwayobinye hejuru aha!

Ngirango ikibazo cyabaturage bakomeje kugaragaza akababaro kabo munyandiko bari kunyanyagiza mumugi wa Kigali ngo cyahagurukije n indege, mû rwego rwo gukanga abaturage no kubacecekesha, Ubu mukirere cyo mumugi wa Kigali ngo hari kuzenguruka indege igenda ifata amafoto yaharunze abaturage mugatsiko ! Ese ibi si ugukanga koko babona iki uretse gushaka uwo bagerekaho urusyo? Turasaba abari i Kigali kujya mudufatira amafoto tuyereke Isi yose.

Patrick Kibirira

Urugiye cyera ruhinyuza intwari. Inkuru y'impapuro zidasinye (tracts) zanyanyajwe mu mujyi wa Kigali, yatangajwe kuri uy mugoroba wo ku 17 mutarama. Iragira iti :

"Hafi ya Tapi rouge nuko kuruyu wakabiri taliki ya 17 /1/2017 mugihe cya saa kumi zumugoroba, abantu babiri batamenyekanye bari kuri moto bataye tract isebya leta y’u Rwanda.
Bamwe mubayishyikirije polisi y’uRwanda bavugako yari kubiyemo amagambo ashinja Leta ubwicanyi bwa senateri Mucyo Jean De Dieu, wapfuye muburyo butunguranye, bemezako bitazaba imfabusa ko bagomba kwihorera .

Ikindi kandi cyagaragaye muriyo tract n’urupfu rwa Rwigara Assinapol, Makuza na Toy Nzamwita . Izi tract kandi zamagana ifungwa rya Tom Byabagamba na Frank Rusagara. Uretse izo tract zatoraguwe kuri tapi rouge Nyamirambo,hari nizagaragaye kwisoko rya Nyarugenge no mubiryogo hafi numusigiti.

Umwe mu ba polisi utashatse ko amazina ye atangazwa wari urimo gukurikirana ayo makuru yavuze ko Iperereza rigikomeza kugirango abo bagizi banabi batahurwe.

Twashatse kubaza umuvugizi wa Polisi y’uRwanda ariko ntibyadukundira"

Mbere yo gufatwa na na rugali.com iyi nkuru yari yatangajwe n'ikinyamakuru "umusingi.net". Cyakora iki kinyamakuru cyaje kuyihanagura kuri paji yayo. Nta shiti ko kuyihanagura yabisabwe n'abayobozi batinya ko isakara hose.

Ese mama izi tracts hari zihuriye na rya tangazo riherutse gusohoka risaba Kagame "gusubiza igihugu" ba nyiracyo?

Tubihange amaso. Ariko ntitwibagirwe ko bishobora no kuba ikinamico nka rya rindi ryo mu ijoro ryo kuwa 3 ukwakira 1994. Tuzabibwira n'uko hari abantu bamwe na bamwe Kagame yikijijie mu minsi iri imbere.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

tonto 21/01/2017 01:37

Cyokoza murikirigita mugaseka amagambo yo murayazi kuyavuga ,,, muturekere president arashoboye kndi niwe na wundi ,,, mwebwe murabo kuvugira hanze yurugo nkabajura .

tonto 21/01/2017 01:31

Ako mubona mutari injiji kweri? Uwo numurengwe ubavugisha ibyo sh,, ibibitekerezo byanyu bipfuye none nibyo mwumva byayobora igihugu cyacu kweri hh muturekere igihugu cyacu dufite aho dushaka kugera naho mwebwe mukwiye kubanza gucishwa mwitorero ryigihugu uwomwanda wibitekerezo bipfuye bikabavamo.

damien 18/01/2017 11:10

ntimugasebye igihugu gifite byose bishoboka kubuzima bwumuturage abo ni babandi bahora basakuriza abafite umudendezo cyokoze ntabazabategamatwi birazwi nibarekere guteka imitwe no gushaka kuteza umutekano muke munyarwanda nabarutuye