Umujyi wa Kigali umaze guha ngo abakorera mu mazu yagenewe guturwamo, umwatangirizwa w'amezi atatu gusa, bakaba baje gufata ubukode mu miturirwa yubatswe muri uyu mugi, ariki imyinshi ikaba yarabuze isoko. Ibi birasa n'akagambane hagati y'abayobozi b'umujyi n'aba nyiri iyi miturirwa, akagambane kagamije kubabonera amasoko babuze.

Ibi ni ukubangamira cyane uburenganzira mu kwihangira imirimo n'imyuga. Ubundi umuntu akorera aho ashaka mu gihugu, icyangombwa ni uko aho akorera hubahiriza amabwiriza agena isuku n'umutekano. Gushaka kurundira abikorera hamwe, birababangamiye, kuko buri wese adashobora kubonera icyarimwe n'abandi amikoro yo kuhakorera. Si ukubangamira gusa rero abihangira imirimo n'imyuga, nino kubangamira ubushake cyangwa igitekerezo cyo kuyihanga nyine. Kuko igihe cyose utaruzuza ibyangombwa byo kujya gukorera aho hashyizweho ku itegeko, ntushobora gukora. Bityo abayobozi bafashe icyi cyemezo bakaba badindiza amajyambere y'abantu ku giti cyabo bityo na y'igihugu.

Birashoboka ko abubatse aya mazu bisumbukuruje, bakubaka cyangwa bakzana za services zirenze cyane ubushobozi mu mikoro y'abanyaranda. Nibo bakomeza amakosa, batiga neza isoko ry'amazu mu Rwanda, ngo bubake ahuje n'amikoro y'abanyarwanda! Cyangwa se bashobora kuba baturubakiye abanyarwanda, ahubwo bari bafite mu mibare yabo andi masoko bararikiye - amasoko y'abanyarwanda wenda! Ubu bakaba bugarijwe n'imyenda, bagomba kwishyura imyenda y'amabanki! Niba imitwe yabo yarapfubye, abo banyamahanga ntibitabire kuza mu Rwanda ari benshi nk'uko babikekaga, ibi ntibigomba kwishyuzwa abanyarwanda.

Ibi by'agahato birarambiranye!

Retour à l'accueil