Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Igisirikare cy'u Rwanda - RDF : irondakoko n'irondakarere, ivangura, agahato n'ubucakara byaracyimunze

28 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

WRI, War Resisters' International ni ishyirahmwe cyangwa Umuryango Mpuzamahanga twavuga tugenekereje ko ari uw'abantu badakunda intambara, bityo bakaba nyine bamagana ibikorwa byose byerekeza ku ntambara. Iryo shyirahamwe rero, ryize igieirikare cy'u Rwanda, rikora iperereza ku buryo abana b'abanyarwanda binjira mu gisirikare, uko bakibamo kandi bagikoramo, uburyo bazamurwa mu ntera, uburyo ba bagisohokamo cyangwa bacirwa imanza! Ibyo abakoze iryo perereza bavumbuye, biteye ubwoba, iseseme n'agahinda ku gisirikare cy'u Rwanda n'abana b'abanyarwanda, baba abakinjiramo babyifuza, baba ababyifuza bagakumirwa cyangwa abatabyifuza nyamara bakajyanwano ku ngufu! Muri make, dore bimwe mu byo bavumbuye - turagira inama abafite amatsiko gukomereza hano - umuntu arabisoma umubiri ukamworohoka ho :

-Abenshi mu basirikare ba FPR-Inkotanyi (babaye ab'u Rwanda), bakoze imyaka myinsi nta masezerano y'akazi, bisobanura ko nta n'umushahara bari bafite. Nta masezerano kandi, ni nk'aho batari bariho, batari bazwi, ku buryo uwagiraga ikibazo yatereranwaga nk'ibishingwe! Nta gitangaza kirimo rero iyo twumva Kagame yita abantu babanye ku rugamba ibigarasha.

- Umuntu yinjira cyangwa yinjizwa mu gisirikare atazi igihe azagisohokeramo. Ku mpamvu iyo ariyo yose aramutse ashatse kugisohokamo ntibimushobokera. Ariko nanone, abamukuriye bo bashobora kumwirukana igihe cyose bashakiye ku mpamvu iyo ariyo yose bishakiye.

-Kubera izo mpamvu, umusirikare wese ushaka kuva mu gisirikare igihe kuri we ari ngombwa, nta yandi mahitamo aba asigaranye uretse gucika agahunga igisirikare. Ingaruka zo guhunga igisirikare ni nyinshi kandi ni ndende cyane, kuko zigenda zikagera no k'umuryango w'uwacitse. Ni ukuvuga ngo imiryango y'abasirikare yabaye ingwate z'igisirikare cya Kagame!

-Ikindi kandi, nta mahitamo yo kutajya mu gisirikare abanyarwanda bafite. Hari abadakunda umwuga wa girikare. Nyamara ku ngoma ya Kagame buri wese ategetswe gukunda no gukor igisirikare. Bitabaye ibyo ingaruka ni nyinshi kimwe no kbagihunga.

Ariko si ibyo gusa. Ibi nk'uko mubibona birareba abakigezemo cyangwa abafite amahirwe yo kukijyamo. Abasa n'abavutse bafite iyo mbuto! Kukigeramo, kukibamo no kugikoramo ni iyindi ntera nayo iryo shyirahamwe ryize. Basanze igisirikare cy'u Rwanda :

- kinjiza abana

-kinjiza urubyiruko ku gahato

-kironda akoko n'akarere : imyanya myiza yose n'imyanya yo hejuru mu buyozi iharirwa abatutsi b'indobanure bahuriye bose kuba baratutse i Bugande. Abatutsi bavuye mu bindi bihugu bahabwa imyanya yungirije. Abatutsi bari basanzwe mu Rwanda n'abahutu, bose bafatwa kimwe : bahabwa ibisigazwa byo hasi! Ikibazo cy'ivangura n'ironda mu gisirikare cy'u Rwanda cyavuzweho kenshi.

Tutarondoye ibindi murabisanga muri raporo yabo iri kuri site web yabo ariko mushobora no kuyifungura hasi aha mukayisoma.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article