Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

I Fumbwe inzara n'indwara bimaze abantu bakorera umushoramali Eugène Turatsinze. Niba ashaka kugarura uburetwa n'ubucakara, ibikingi n'inganda ze bazabitwike!

11 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abantu bararwaye bararembye, inzara ibamereye nabi, abagore n'abanna bararirira mu myotsi, nta mutuel...nyamara barakora, bamaze amazi n'amazi badahembwa. Kandi nyir'igikingi bakoramo, arakize, igikingi cye cyimuzanira amafaranga menshi.

Ni ibintu bitumvikana kandi biteye agahinda n'inkeke. Ni ibintu bitakagombye kuba bikibarizwa muri iki gihugu cyacu. Mu minsi ishize, Royal TV yari yabatabarije kandi natwe twari twasakaje iyo nkuru ngo imenywe na benshi. Nyamara kuva icyo gihe, nta cyahindutse. Niyo mpamvu rero iyi televiziyo ikora akazi keza cyane ko kuvugira ababuze kivugira yasubiyeyo noneho igasanga ibintu byarasubiye irudubi. Ese ingaga zishinzwe kurengera no kurenganura abakozi mu Rwanda zibivugaho iki? Umushinjacyaha wa repubulika se we abyumva ate? Kuko aha rwose turi imbere y'icyaha cy'uburetwa kibijijwe n'inzego n'imiryango yose mpuzamahanga.

Nk'uko mubibona kandi mubyumva muri aya majwi n'amashusho ari hejuru, abakozi babaye indembe, inzara yarabarambitse. Nta n'umwe urahembwe, ndetse ngo abenshi barirukanywe, birukanwa badahembwe. Uyu mushoramali we, n'agasuzuguro kenshi cyane, abona ibyo byose nta kibazo biteye.

Ni umugabo usa n'aho rwose yiyemeje kugarura mu Rwanda agahato, uburetwa n'ubucakara byaranze ingoma za gikoloni na cyami mu gihugu cyacu n'ahandi mu bindi bihugu. Arasa n'aho atazi ko ibihe byahindutse. Tugire inama aba bakozi barimo gusuzugurwa bene aka kageni no kugaraguzwa agati nk'intozi : niba uyu mugabo yanze kubahemba, akanga kubasubiza icyubahiro cyanyu, ibyo bikingi n'izo nganda ze muzabitwike. Ntacyo bibamariye, nta nicyo bimariye igihugu.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article