Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Gutema inka za girinka no kurandura imyaka : ubutumwa bwa rubanda kuri Kagame ko barambiwe gahunda z'agahato no kumwereka ko batakimushaka

12 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Buri gihe, havugwa inka zaturutse muri ya gahunda ya girinka, zitemwa hirya no hino. Iyi gahunda yashyizweho na perezida wa repubulika ubwe ngo ashaka kuzamura ubuzima n'imibereho by'abanyarwanda. Hagati aho ikaba ari gahunda izanira akayabo cyane abo mu gatsiko bafite isoko ryo kuzitumiza n'ibindi bijyana n'imyorere yazo nk'imiti abaturajye bagomba n'ubundi kubuguraho. Ariko iyi ghunda ikaba inazwiho ruswa iteye inkeke yakwa abaturage, ku buryo Kagame nawe byamugezeho akabyiyamirira.

Uretse niyo gahunda ya girinka, hari n'iz'ubuhinzi, zitegeka abaturajye guhinga ibintu bitbafitiye akamaro, ntibinabatungire urugo. Nyamara baba barahatiwe kubihinga babizeza amasoko bagaheba. Ari nako babahatira imbuto, babeshya ngo zizabazanira umusaruro utubutse, nyamara bagaheba. Ibi byemezo byose, bifatwa nta nama zagishijwe abaturajye. Babibaturaho ku itegeko n'agahato. Ntajambo bahabwa, nta wufite uburenganzira bwo kubaza, gushidikanya cyangwa kwanga. Muri make, nta mahitamo bahabwa.

Kubera izo mpamvu, nta bundi buryo bwo kwiyumvikanisha no kwirwanaho uretse kurandura ibibazo : gutema izo nka no kurandura iyo myaka! N'ubwo badashoboye kurandura imizi y'ibyo bibazo aribo bayobozi babibahatira, nibwo buryo bw'ibanze bwo kubereka ko batabishimiye, bo na gahunda zabo. Kurandura imyaka no gutema inka nibwo buryo abanyarwanda babonye bwo gutsimbarara mu birindiro, mu ntambara yo kubamaza ubukene n'ubutindi ingoma ya FPR-Inkotanyi yabagabyeho.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article