Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Girinka, ikiryabarezi gitubutse kuri FPR-Inkotanyi na Kagame, icyorezo kuri rubanda!

27 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Gahunda ya girinka ngo yashyiriweho kuvana abatindi nyakujya mu bukene! Yatangijwe mu w'2006 ikaba igomba kurangira uyu mwaka wa 2017, nta mukene ukirangwa mu Rwanda. Iyo gahunda ifasha leta mu mibare yayo itanga mu bitanga inkunga ngo ibone amafranga. Abaturage, muri make, bagurishwa inka kabiri kuko banagomba kwitura uwabagabiye!

Nyamara iyi gahunda irasa ni irimo kurohama mu mazi! Mu minsi ishize twari twabonye uburyo iyi gahunda abo ifitiye akamaro atari abaturage, ahubwo abatumiza izo nka mu mahanga. Kuko ku baturage, ni akazi ndetse n'amafranga by'inyongera : bagomba kuzubakira, kuziterera cyangwa kuzigurira ubwatsi, kuzigurira imiti, n'ibindi. Murumva rero abenshi zibongerera umuruho n'ibibazo. Nyamara kandi, mwibuke ko izi nka nta muturage wageze azisaba. Si umushinga wabo. Byaje mu mutwe wa Kagame, kuko nta wangira umutware abaturage baremera, ariko burya ntibari babuzemo abatabishaka.

Ariko turi mu Rwanda. Mu Rwanda nta wemerwe kuvuga icyo atekereza koko. Kuko ashobora kubizira. Uburyo rero abaturage bari basigaranye barabukoreshe : inka baraziya cyangwa bakazigurisha. Kandi birumvikana. waha se inka umuntu udafite isambu ihagije, akaba agomba gukora biriya bimuvuna, akabigenza ate. Dore ko - ugretseho no kuzihatirwa kuko batazisabye nta n'uwababajije icyo babitekerezaho mbere yo kubagabira - bamwe bangomba gutanga ruswa ngo babone bazihabwe batunge! Ikindi kandi iyo nka rwose ishobora gukenesha nyirayo, ikanamwima uburyo bwo kwikorera ibindi. Birumvikana rero ko iyo ubukene bumuzonze, arayigurisha. Nta kundi yabigenda.

Abanyafrika n'abanyarwanda dukwiye burya gukora imishinga twabanje kuganiraho n'abaturage. Ndetse ntituze ngo tubature ibintu hejuru ngo nitwe twize nitwe tuyobora, ahubwo nabo bagasabwa uruhare n'inkunga yabo mu bitekerezo. Kuki tudaba rubanda icyo rwifuza rwose kibavuye k'umutima. Kuki abaturage batabazwa icyo bacyeneye ngo kibe aricyo bahabwa?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article