Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Gahunda ya Girinka niyo kiryabarezi, naho ibindi ni amashyengo. Ni bizinesi itubutse kuri FPR-Inkotanyi, Kagame n'ibisahiranda bakorana.

18 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Kuva mu w'2006, Kagame yabonye umuti w'agatangaza wo guca ubukene mu Rwanda : gahunda ya Girinka! Iyi gahunda yagombaga kuba yageze ku banyarwanda bose mu myaka icyenda (2006-2009). Ariko ubu iracyakomeza. Ku ipaji ya Minagri ivuga iby'iyo gahunda, iramenyesha abayisura ko imiryango irenga 203 000 yagezweho n'iyo gahunda. Niba Byumvikana neza ubwo ni ukuvuga ko hatanzwe inka 203 000?

Cyakora kugeza ubu, ntaho bigaragara neza ko izi nka zaigiriye umumaro abanyarwanda, ahubwo zaje kubongerera ibibazo n'akazi. Kuko bagomba kuzubakira, bakazigaburirira mu biraro, ndetse bakanazitera imiti. Kandi inyinshi zirapfa kuko ari inka mvamahanga zitaberanye n'ibihe byo mu karere kacu.

Nyamara hari abatahahombera: abo ni abazitumiza mu mahanga, bahawe isoko na leta ya FPR, kandi bayikorera cyangwa bakorana nk'uko bigenda nyine muri sa business zo mu Rwanda, cyane cyane izirimo akayabo k'amafranga. Izo nka bazana mu Rwanda, hanyuma leta ikabishyura, nta wuzi ikiguzi cyazo. Ibyo ntibigarukiraho. Kuko ba nyirukuzitumiza, ari nabo batumiza kandi bagurisha imiti izo nka zihozwaho. Umuturage uhawe inka, agomba kugura n'iyo miti.

Wakwongeraho ko abo baturage bagira ibibazo by'isoko ry'amata yabo, ukibaza impamvu zitangwa, niba atari ukwibonera uburyo bworoshye bwo kunyereza umutungo wa leta. Amata menshi ya rubanda abuzwa kugera ku isoko kugirango atabangamira ay'umuryango wa Kagame n'inshuti ze.

Birumvikana ko no gutumiza inka mu mahanga kandi u Rwanda ari n'igihugu cy'aborozi, nabyo bihishe ayo mayeri yo kunyereza umutungo w'igihugu. None se kuki abayobozi batatanze inka nyarwanda cyangwa nyafrika, zo zimenyeranye n'ibihe by'iwacu. Kuki "inka z'inzungu". Harya ni amata menshi? Kuki leta atahaye amabwiriza ibigo by'ubushakashatsi byacu ngo bikore k'uburyo mu gihe gito haboneka inka nyarwanda zitubura amata?

Twibutse ko iyi gahunda ivugwamo ubusambo bwinshi bw'abayobozi bo mu nzego zo hasi, ni ubwo ayo baryamo ntaho ahuriye n'ayo abo hejuru bihereza iyo bamaze kuzivana iyo mu mahanga.

Cyakora ngo n'abaturage nabo ntibasigaye inyuma, nabo ngo bize amayeri yo gukuramo ayabo, aho bamariye kubona ko izi nka ari kiryabarezi : barazigurisha.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article