Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Evode Uwizeyimana mu birenge bya Théodore Sindikubwabo?

20 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Burya mu w'1994 ubwicanyi butangira mu Rwanda, ntabwo ari abantu bose bahururiye kwica abatutsi, nk'uko imvungo ya FPR-Inkotanyi n'abanyapolitiki bamwe na bamwe babyamamaza. Oya! Siko byagenze. Ubwicanyi bwari bwiganje ahantu cyangwa mu turere twiganjemo interahamwe n'inkotanyi. Aho ni nko muri Kigali no mu turere twose tarimo Inkotanyi n'utwari twegereye nyine aho zari ziri.

Mu bindi bice by'igihugu, cyane cyane mu majyepfo, abantu barifashe, ahubwo bafatanya kurwanya uduteroshuma tw'interahamwe. Za Butare, bamaze hafi ibyumwaru bitatu byose nta wuhohoterwa. Byabaye ngombwa ko abayobozi - perezida wa leta y'abatabazi, Théodore SINDIKUBWABO - bajyayo gushishikariza rubanda kwahuka mu bandi. Niwe wa mbere ijambo "ntibindeba", mu guhamagarira abanyarwanda kugirira abandi nabi. Ndetse icyo gihe leta yabatije umurindi ihohereza interahamwe z'intarumikwa zari zaramaze gutsemba umujyi wa Kigali.

None rero, Ministri Evode Uwizeyimana arimo nk'usa kunyererera mu birenge bya Sindikubwabo. Nawe se ngo, abanyamakuru aho gukora akazi kabo kugutara amakuru, bagomba kuba ibisonga bya polisi, bakirirwa bahiga abatanga amakuru, cyangwa abinigura kubibazo ibi n'ibi! Mbese ngo nibige, bahigane! Ubu ni uburyo mu by'ukuri bwo gufunga umunwa umunyarwanda uwo ariwe wese: umunyamakuru ntagomba gutinyuka gutanganza inkuru idashimishije abategetsi, umunyarwanda wese nawe, agomba gutekereza karindwi mbere yo kuvugisha umunyamakuru cyangwa kumuha inkuru!

Biratangaje k'umuntu nka Ministri Evode Uwizeyimana ushyanuka nk'inyombya, akagira akarimi karekare nk'aka nyiramuhali! Kandi ngo akaba n'umunyamategeko da! Ese ntabona ko imvugo ye yonyinye ibangamiye uburengazira bw'abantu benshi, kandi bahabwa n'itegeko-nshinga ry'igihugu cyacu kimwe n'amasezerano menshi mpuzamahanga?

Bwanda Ministri, agomba kuba azi kp itangazamakuru atari umwuga gusa ahubwo ari n'uburenganzira bw'ikiremwa-muntu. Nta muntu umizwa ururimi cyangwa ngo azibwa amatwi, buri wese afite uburenganzira bwo kwumva no kwakira amakuru, kimwe n'uko afite ubwo gusakaza ibitekerezo bye atabangamiwe.

Mu banyarwanda batotejwe mu iki gihugu, bakaba bagomba kwigengesera buri kanya, harimo abanyamakuru. Abanyamakuru bari mu bantu bicwa, bafungwa cyangwa bagahunga bazira umwuga wabo w'ubunyamakuru. Amagambo ya Ministri Evode Uwizeyimana n'uwundi mwambi ashohoye mu ntagara wo gusogota abanyamakuru ku bw'umihariko n'abanyarwanda muri rusange.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article