Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

CNLG yatangaje "amatariki akomeye yaranze itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi". Harimo agashya...

17 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Amataliki yo kwibuka amarorerwa yakorewe mu gihugu cyacu ari hafi. Muri iyo myiteguro, CNLG yakoze akazi kayo, yiyemeje kugezaho amatariki akomeye yaranze itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Wenda nibwo bwa mbere aya mataliki akoranyirijwe hamwe, ibyinshi biyavugwmo byari bizwi kuko byagiye bivugwa mu bihe n'uburyo binyuranye. Birumvikana ko wenda bitanyuze abo bireba - abari ku butegetsi biba - ariko ubwo ni ahabo nabo kutugezaho ukuri kwabo.

Cyakora kuri aya mataliki yatangajwe harimo agashya, Icyegeranyo kiratumenyesha ko " Muri Mutarama 1992 ni nabwo hashinzwe Ikinyamakuru cyitwaga Interahamwe cyari gishamikiye kuri MRND kikayoborwa na Robert Kajuga wari umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu. Iki kinyamakuru hamwe n’ibyitwaga Kangura, Kamarampaka, La Médaille Nyiramacibiri, ‘Echos des Mille Collines’, Umurwanashyaka, RTLM n’ibindi, kiri mu byakwirakwije urwango n’ubukangurambaga bwa Jenoside." Agashya muri ibi ni Robert Kajuga.

Robert Kajuga yari umututsi. Kandi bivugwa ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, ndetse hakabaho n'ibihe byo kuyigeregerageza ngo barebe ko izakunda. Ubundi twari tuzi ko interahamwe uyu Robert Kajuga yari abereye umutware zari abahutu gusa...Niba yarateguwe, uyu mutware wazo yari abizi. Nawe yagiye kwitoza. Kuki ataburiye abatutsi? Kuki atamaganye iyi gahunda? Kuki ntawe yigeze ashaka rwose kurya akara ati : "ibintu birimo gutegurwa ni inyanamuntu?" Ese Robert Kajuga niwe mututsi wenyine wari mu ntera hamwe? Abafite amakuru batubwira, ubuhamya bwanyu ni ingirakamaro.

Ibi mbivugiye kugirango abanyarwanda twibaze ku mateka yacu, kandi natwe twibazeho, twitekezeho nta maranga mutima. Byatugendekeye bite kugirango dusubiranemo turyane nk'inyamaswa?

Mu mwaka w'2015, CNLG yari yasohoye raporo ku buryo jeoside yakorewe abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu ngiro ahahoze ari perefegitura ya Gisenyi. Iyo raporo mushobora kuzoma hasi aha!

Mushobora kandi gusura site web ya CNLG bityo mugarukirana bya hafi ibikorwa byayo cyane cyane mu bushakashatsi bwayo n'imyiteguro yo Kwibuka. Iyi raporo irebana ivuga 'amatariki akomeye" nayo mwayisanga kuri site web ya CNLG. Kanda hano uyisome.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article