Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amasengesho y'umuvumo...

16 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu gihe kimwe n'uko uwahoze ari umwami w'u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa yaserwagaho bwa nyuma, abayobozi bose bakuru b'igihugu bari bahungiye mu masengesho.

Ibaze nawe mu gitondo ububyutse ukisukura, ikisiga, ukitera imbavu, maze ugakwira ikirato na karuvati, ugakenyera imishanana, ugasokoza impanika, maze ugahambira ukajya kuri kiliziya, ku rusengera cyangwa ku musigiti ngo ugiye gusenga. Ariko mu nzira, ugahura n'umuntu uganya uri mugorwa n'amakuba, akagutabaza. Ashobora no kutagutabaza kuko aakubinye cyangwa yagutinye.

N'uko noneho aho kumutabara, ukamutera umugeri, ukamucira mu maso uti :" ni kigireyo, nikimpe inzira nigendere, ndihuta, ntakerererwa amasngesho!" Ayo masengesho ni impfabuse, ndetse n ayo kwigeraho amahano n'imivumo. Kuko Imana ntishobora kukwumva, kandi usize inyuma ikiremwa cyayo nkawe, mu kababaro no mu gihirahiro. Ariko niwemera ugasiba n'ayo masengesho ariko ukita kuri muntu, imigisha yawe izikuba inhuro miliyari.

Uru rugero ndutangiye kubera ko umunsi igihugu cyacu cyose n'abagituye twari mu kiliyo, kubera Kigeki V Ndahindurwa wahoze akibereye umwami, yarimo gutabarizwa bwa nyuma, abayobozi bakuru bose b'igihugu, bari bibereye mu masengesho n'amaraha, ndetse mu masengesho yabo, hakaba nta muntu n'umwe wagize akajambo ku kwihanganisha abari mu kiliyo. Kuri uku guhunga gutabarira umwami Umunyamakuru yakoze inyandiko ndende isesenguye byimbitse, mushobora kuyisoma hano. Mu yindi nyandiko nayo mushobora gusoma hano, twari twibajije impamvu Kagame ahunga umugogo w'umwami!

Aya magirwasengesho rero yabaye mu gihe igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi aya masengesho atari yerecyeranye nacyo, ndetse nta nagire icyo akivugaho nk'aho nta cyabaye kidasanzwe mu gihugu cyacu, aya masengesho yitirirwa igihugu, aya masengesho rwose ni ay'umuvumo. 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article