Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amakuru y'ibwami aherutse...

13 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri iyi minsi ishize, imwe mu nkuru zavugishije benshi, ni ay'itabaruka ry'umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda, uburyo wakiriwe nabi, iyimikwa ry'umwami mushya, n'ubwumvikane bucye mu muryango we. N'ubwo bisa naho bitarangira ariko, mureke tubagezho ibyabaye muri iyi minsi bireba na n'iki kibazo cy'i bwami, cyane nyuma y'itangazwa ry'iyimikwa ry'umwami mushya, kuko niyo makuru ya nyuma twari twabagejejeho.

Ejo taliki ya 12 Mutarama, i Fatima muri Portugal habaye umuhango wa mbere wo "guterekera" umwami Kigeli V bya kizungu. Murabibona mu mashusho ari hasi aha. Twibuke ko mu itahuka ry'umugogo w'umwami, havuzwemo gahunda yari igamije kujya kumutabariza muri iki gihugu. Uyu ukaba wari umugambi w'igipande kimwe cy'umuryango. Ubwo rero ninacyo cyaba cyarapanze uyu muhango wo "guterekera umuzimu" w'umwami iyo mu mahanga.

Uyu muhango wabereye muri Portugal, wabaye umunsi umwe Pastor Ezra Mpysi uvuganira igipande cy'umwami cyo mu Rwanda, ahaye ikiganiro abanyamakuru. Cyakora cyarabanze cyane, kuko nta wakwemeza ko yahawe ibisubizo binyuze by'ibibazo yabajije. Iki kiganiro cyagaragaje kandi cyumvikanisha mu buryo budasubirwaho amakimbirane ari mu muryango w'abahindiro.

Hagati aho nyine nk'uko twabibonye umwami mushya, Emmanuel Bushayije, yari yimitswe mu izina ry'ubwami rya Yuhi VI, ariko igipande kimwe cy'umuryango cyabiteye utwatsi: iyimikwa ry'uyu mwami, uretse ngo no kuba ntacyo bivuze muri iki gihe tugezemo, ntiryuharije imihango n'imigenzo ya cyami isanzwe mu muco wa kinyarwanda.

Ibyo aribyo byose n'ubwo bageraho bakabyitirira inyungu z'abanyarwanda ( mu rwego rw'amateha birumvikana), ubu iby'ibwami birasa n'ibyahindutse iby'umuryango w'umuntu Yohani Batista Ndahindurwa) aho kuba iby'umwami (Kigeli V). Ibibazo byose uko bigaragara ni amakimbirane hagati y'abantu badacana umwe.

Twibutse ko - niba bidahindutse, dore ko iby'ubu bwami bitararangiza gutungurana - harangije gutangazwa ko umugogo w'umwami Kigeli Ndahindurwa uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza. Ngayo ng'uko ay'i bwami rero aho bihagaze kugeza uyu munsi.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article