Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amajyambere ya Kagame ni amafitirano

25 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ibishashabirana byose si zahabu! Amazu agezwehi siyo majyambere. Abirabura, cyane cyane ba babandi bacyaritswemo n'intekerezo, imyifatire, imyitwarire n'amarari ya gikolonize, bakunda cyane ibishashagirana. Nta wutazi abitwa abasaperi: ni abantu biyemeje gupfana umurimbo n'amafeyeri. Bashobora kwiyambika neza cyane, ariko mu kurya bakajya gusabiriza. Bashobora kugenda mu modoka ya mbere igezweho ikimara gusohoka, ariko bakaba ari nayo baturamo nk'inzu yabo.

Abirabura nk'abo bariho ni benshi cyane baragwiriye, batarakira indwara y'ubukoloni yibasiye ubwonko bwabo. Uburwayi bwabo busa n'ubusazi, kutagira mu mutwe hakomeye : ikibaranga akenshi usanga biyamatsa cyane babisakuza nta n'uwubibabajije : ndi umunyafrika! Nkunda Afrika! N'uko bakabivuga mu magambo batyo, ariko mu mibereho yabo n'imyitwarire yabo, mu bikorwa byabo bya buri munsi, ugasanga barararuwe no kubaho nk'ababakolonije! Ugasanga mbese muribo harimo iyo ntambara yo gushaka kuba umunyafrika (umwirbura), no kujugunya ubunyafrika bwabo ngo babeho nk'abazungu. Ariko akenshi, gushaka kubago nk'abazungu nibyo bitsinda....ugasanga rero ingufu zabo zose barazishyira muri iryo rari ryo "kwerekana" ko abazungu ntacyo babarusha. Nyamara wareba ugasanga ibyo bafite byose, ibibakikije byose, ibikoesho byabo byose kugeza mu buriri barayamo, byose biva ibuzungu!

Mu rwego rw'ibihugu, iyo myifatire nayo igararira mu mibereho n'imyitwarire y'abayobozi n'ibyo bavuga cyangwa bakora bidahuye! Kugali yirirwa iratwa yubatswe 100% n'ibikoresho biva mu mahanga. Ibinyabiziga biyigendamo byose 100% biva mu mahanga. Imyenda yambarwambo, byose biva mu mahanga. Mu bwonko bw'umukoloni, amajyambere n'ugukoresha ibintu biva banze, cyane cyane mu bazungu!

Niyo mpamvu muri iki gihugu cyacu iyo wumva abantu bacyaritswemo na ya mitekerereze ya gikoloni, bavuga iterambere, wagirango u Rwanda rwasumbye ibihugu bimaze ibinyejana birenga 3 byubaka amajyambere mu nzego zose : ubwubatsi, ubushakashatsi, ikoranabuhanga, inganda, n'ibindi! Ndetse rwose abanshi muri bose rwose - baba abayobozi cyangwa rubanda rusnzwe - ugasanga rwose barisumbukuruza cyane, barimo no kwishongora kubo bahahaho ibyubaka iryo terambere! niko inkirabuheri zimera!

Nyamara mu by'ukuri igihugu cyacu kiracyennye cyane. Ibiranga ibihugu bikennye byose bigaragara mu gihugu cyacu : tutiriwe tugaruka ku bibazo by'inzara bimaze kuba akarande, urugero umuntu yatanga ni rutindo rwaciwe n'imodoka ejo bundi - Imana ishimwe ntabo yahitanye! Mu gihugu cyateye imbere ibi ntibishoboka. Muri kuki? Kuko, intindo zose zo mu gihugu ziba zifite inzobere zizicungira hafi. Buri gihe bakagerageza ubukomere bwazo, bityo zigasanirwa igihe, cyangwa zigafungwa mu gihe cyo kuzubaka neza no kuzishyira ku gihe. Kimwe mu biranga iterambere nyakuri rero ni ibikorwaremezo nk'intindo, imihanda, amavuliro, amashuri...n'ibindi. Arko iterambere si ukubibona bihagaze cyangwa kubymva mu izina n'amagambo, iterambere ni ukuba ibyo bikorwa bifite ubuziranenge, kandi bikomeye! Nyamara buri wese azi ko ibyinshi muri ibi, bibuze mu gihugu cyacu, n'aho biri bikaba biteye isoni n'ikimaro!

Igikwiye mu gihugu cyacu, aho kwirirwa twiruka inyuma yo "kwareka abazungu ko...", ahubwo tugomba gukora bike, bito, gahoro gahoro, ariko tukabikora neza, kandi tukabyikorera, mu buhanga bacu no mubikoresho byacu.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article