Amafranga yabashiranye : guhatira abacuruzi gukodesha imiturirwa y'abategetsi no gukamura konti z'abaturage mu mabanki nicyo kigezweho ngo bakomeze kwipakira imifuka!
12 janv. 2017BNR igiye gukusanya amafaranga ari mu mabanki kuri konti zasizwe na bene zo
Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, yasabye amabanki n'ibigo by'imari bibitse amafaranga kuri konti zasizwe na bene zo, kuyimurira muri Banki Nkuru y'igihugu kugira ngo abashe gucungwa nk'umutungo wasizwe
Leta ya FPR Inkotanyi ifite amayeli atagira ingano mu gucuza rubanda utwabo. Ejo bundi cyari icyemezo cyafashwe nta kugisha inama abo bireba, cyo guhatira abacuruzu gukodesha imitutirwa y'abategetsi yabuze amasoko. Nk'uko byamenyeshejwe n'umujyi wa Kigali ubu ngo abakorera mu mazu agenewe guturwamo, bafite amezi atatu gusa ngo bimukira mu miturirwa ya FPR-Inkotanyi, Kagame n'inshuti ze. Ibi by'imitutirwa twari twabivuzeho hano, nta cyumweru kirashira. Ariko se bizashoboka? Ikizashoboka ni uko abenshi batazayajyamo kuko nta mikoro yo gushoramo bafite. Bazafunga imiryango bashomere cyangwa bigire gushakisha ubuzima ahandi. Wenda ni nawo mushinga wa FPR Inkotanyi : kwirukana mu gihugu abo bose badashoboye kuyizanira imali.
Kuba rero wenda ibi byo kwimukira mu miturirwa bitazashoboka cyangwa ntibyihute uko babyifuza, bityo ntibyinjze imali vuba kandi bakeneye amafaranga ashyushye, nibyo bateka undi mutwe : kwiba amafranga y'abanyarwanda ngo asinziriye kuri konti muri za banki guhera ku mezi atandatu kugeza ku myaka 5. Ngo iki cyemezo, kikaba cyarafarashwe kubera ko ayo mafaranga adakoreshwa muri icyo gihe cyose, ngo kandi abakozi ba banki bakaba bikoreramo.
Uwabyumva atyo, yasanga iki cyemezo ari cyiza koko. Gusa urwitwazo n'impamvu zitangwa ntabwo zisobanutse. Ntizisobanura na gato iki cyemezo.
1° Gufatira konti ngo ni uko amafranga ariho atakozweho mu gihe kingana hagati y'amezi atandatu n'imyaka itanu, ni ubujura busabusa. Kuko n'ubundi, k'umunyarwanda, umuntu ashyira amafaranga ku ruhande adakeneye vuba. Ikindi nta wuzi niba hariho amabwiriza ategeka abantu guhita bakoreha amafranga babitse muri banki. Niba kandi ahari, ntaho basobanura ko abagiye kubitsa babimenyeshwa, kugirango nyine babimenye.
2° Kuba abakozi b'amabanki biba amafranga asinziriye kuri za conti ni ubujura nyine. Bukaba bureba abo bakozi n'amabanki bakorera, bakaba bagomba kubihanirwa. Ni akazi k'ubugenzuzi bwa Banki Nkuru ko kumenya konti zose ziri mu mabanki y'u Rwanda n'uburyo zikora. Niba hatahuwe amabanki n'abakozi biba amafranga ku ma konti asinziriye, bagomba guhanwa.
3° Kuba hariho za konti zisinziriye, nta gitangaza kirimo. No kuba leta yazifatira nabyo nta kibazo kirimo. Gusa ibyo biba, ba nyirazo babanje gushakisha no kubirirwa kugirango baze basobanure ibyabo. Nicyo cya mbere kigomba gukora noneho mu gihe iki n'iki ntarengwa cyatanzwe, konti zabuze nyirazo zikaba arizo zitatirwa.
Ngayo nguko rero aho ubujura bwa leta bugeze bucuza abanyarwanda utwabo, bagamije kubicisha ubukene n'inzara.