Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Burya abayobozi begura ikiririma hirya no hino mu turere, beguzwa ku ngufu...

14 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ntawe ushobora guhisha umwotsi, kandi umuriro ugurumana imbere mu nzu. Hashize igihe kirekire abanyarwanda bumva ngo abayobozi mu karere aka n'aka, beguye igihiriri, kandi bose bagatanga impamvu imwe ibeguje : " ku mpamvu zanjye bwite!". "Ku bushake bwanjye" Ntabwo twigeze twumva ko beguye kubera gukora nabi, kudashobora imirimo cyangwa kunyereza imitungo, wenda icyo gihe bakaba banakurikiranwa n'inzego z'ubutabera. Bimwe mu binyamakuru byanatangiye gutanganzwa no kugirira amatsiko iyo nkundura idasanzwe!

Kugeza ubu ni ibintu bari biteye urujijo cyane, kuko bitumvikanaga ukuntu abantu uruhuri begurira ingunga imwe nk'aho baiyemo inama, bose ku mpamvu zabo bwite, nk'aho biyamamarije kwitoresha ari ukwikinisha. Mu by'ukuri impamvu nyazo zakomeje guhishirwa, ariko ubu zahishuwe. Nk'uko byumvikana mu majwi, ya Radiyo Yacu Ijwi Ry'Amerika (VOA), abegura babikora ku ngufu. Ntibaba banategujwe.

Gusa, ngo bajya kubona, bakabona bahawe ubutumwa bwa SMS kuru telefone bubatumiza mu nama. Bahagera, bakisanga bagowe n'abapolisi n'abasirikare. Bakabashyira mu cyumba, aho babaha ibipapura byo gusinya ko beguye. Batabwiwe n'impamvu. Iyi mikorere rero, si imikorere iranga leta nya leta. Iyi n'imikorere iranga udutsiko tw'amabandi nk'uko hari uwigeze kubivuga. 

Ariko na none, ibi byo kweguza ku ngufu, bishobora kuba bihishe ibindi. Kuki abantu aba n'aba bahitwamo bakeguzwa ku ngufu? Hakurikizwa iki? Bituruka kuri nde, ninde utanga aya mabwiriza? Ese nta bintu by'irondakoko byaba birimo? Abanyamakuru bakwiye ndetse n'inzego nk'iz'umuvunyi n'izindi zishinzwe kurwanya ivangura n'akarengane, bakwiye guperereza bimbitse, kugira ikihishe inyuma y'ibi byo kweguza abayobozi ku ngufu bimenyekane neza.

Mu w'2015, ikinyamakuru Kigali Today, cyatumenyeshaga ko ku bayobozi bose b'uturere tw'u Rwanda, babiri gusa aribo barangije manda 2! Murumva namwe ko bikabije. Ni icyorezo. Biteye amakenga menshi. Ni ngombwa ko bihishe amabanga akomeye ya politiki, abanyarwanda twese hamwe tugomba kuvumbura. None se byaba bimaze bimaze iki kwihitiramo abayobozi, bwacya bakavanwaho ni agatsiko abantu batatoye?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article