Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abayobozi bacu bibona mu ba maasayi kurusha uko bibona mu banyarwanda?

21 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Intambara yagabwe ku banyarwanda, cyane cyane abafashije muri bo, irakomeje kandi ifashe indi ntera. Amabwiriza yo guca amafranga 10000 abazunguzayi n'abaguzi babo agiye gushyirwa mu ngiro. Umuntu yakwibaza impamvu banbagiwe ababaranguza. Ntitwiriwe dutinda ku ngorane icyo cyemezo gitera abazunguzayi n'imiryango yabo. Kuko ariwo mwuga wonyie ubatatuze kugeza ubu!

Abazunguzayi ngo barazira akajagari bazana mu mujyi wa mbere ku isi ku isuku! Nyamara igitangaje ngo aya mabwiriza atareba abazunguzayi bw'abamaasayi. Biratangaje! Ubundi iyo abayobozi batanze amabwiriza mu rwego uru n'uru, aba areba abari muri urwo rwego bose! Abayobozi b'umujyi wa Kigali basobanura ko ngo aya mabwiriza atareba abamaasayi ngo kuko ari abanyamahanga, ngo bityo ikibazo cyabo kikazanyura muri diplomacy! 

Biratangaje cyane rero : nibwo kandi bibaye mu Rwanda gusa, aho umunyamahana aza akidegembya, akica amategeko y'igihugu k'umugaragaro, ntihagire umukoraho, mu gihe umunyarwanda we ashobora gukubitwa urusasu ngo n'uko yibeshye inzira akanyura imbere ya Kigali Convention Center!

Ibisobanuro by'umujyi wa Kigali ntibifashije! Kuko ntibyumvikana uburyo bamwe bashobora guhabwa urenganzira bwo kurenga amategeko ku mategeko buri munsi. Nta nahandi byabaye. Ahubwo ibi birasa n'umushinga uhishe ibindi! Imwe mu ngaruka z'imyitwarire nk'iyi, ni ugusuzuguza abanyarwanda mu gihugu cyabo, abanyamahanga babakwena, igihe bababona bayabangira ingata imbere y'abashinzwe umutekano, kandi bo baraho bidamariye. Abadahwe umwanya iwabo kandi nta n'ahandi bashobora kuwuhabwa!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article