Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abayobozi b'u Rwanda ntibakunda kandi ntibumva urubyiruko...

15 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Rwanda gihugu cyambyaye:
* Aho umuntu arangiza kaminuza akajya kuba umuyede muri chantier iyobowe n'umuntu biganye akareka ishuli atanarangije primaire
* Aho umuntu arangiza secondaire akajya gusaba akazi ko koza imodoka ku muntu utazi gusoma no kwandika
* Aho umuntu atsinda ikizami gisoza amashuli atatu yisumbuye leta ikamuhitiramo ishami azakomerezamo yarirangizanya amanota meza akimwa buruse ngo yize ibidakanewe ku isoko ry'umurimo
* Aho uwize icungamari(comptabilité/ accountancy) akora muri laboratoire kwa muganga uwize ubuvuzi agakora muri banki
* Aho abana bahatirwa kwiga ngo bazakize imiryango yabo bakarangiza ishuli basize imiryango yabo iheruheru maze bagategekwa kwihangira imirimo badafite n'ubusa baheraho
* Aho kuba warize bisigaye bitera ipfunwe aho gutera ishema kuko ishuli ritakiri isoko y'akazi gatanga amafaranga atubutse kakanubahisha nyirako kuko n'abaminuje basigaye bamara imyaka barabuze akazi k'ibyo bigiye
* Aho umuntu ahisha umukobwa atereta amashuli yize ngo atayamenya akamukatira kuko ntacyo amumariye cyangwa akora imirimo itari iyo ku rwego rw'umuntu wize
* Aho umuntu arinda ageza ku myaka 35 ataratunga ibihumbi makumyabiri by'amafaranga y'u Rwanda(20,000 RWF) imbumbe byitwa ibye
* Aho umuntu ufite akazi keza uza gusoma ibi ngibi aza kubona ari amakabyankuru naho uwisanga mu cyiciro kimwe mu byo navuze aza kugira ubute bwo gukomeza gusoma n'ibindi.
Harya hirya y'ibi byose; u Rwanda ngo ni igihugu gitemba amata n'ubuki? 

Hagenimana Jean Claude Abdullah

Iyi ndirimbo y'umuhanzi Ama-G The Black, n'aya manganya uyu musore yasize kuri facebook, ubwabyo ni umwanzuro wuzuye w'ubuzima bw'urubyiruko rw'abanyarwanda. Ubuzima bw'amarira, amaganya, n'imibirogo (iyo bahutswemo na polisi barimo kwizunguriza ngo babone uko baramuka.

Birazwi, urubyiruko rw'u Rwanda, ni rumwe muri Afrika, rwugarijwe n'ubukene. Akazi kabona umusore cyangwa inkumi, kagasiba undi. Kandi turi mu gihugu abayobozi birirwa bumvisha urubyiruko ruri mu gihugu gikize, "gitemba amata n'ubuki". Cyeretse nyine iyo uri umwana w'indobanure n'abatoni b'ingoma. Urubyiruko ubwarwo rurabyivugira nko muri ndirimbo iri hejuru, y'umuhanzi AMA G THE BLACK cyangwa muri aya maganya umusore Hagenimana Jean Claude Abdullah, yaje gutura kuri Facebook, kuko nta rundi ruvugiro uretse gushyinguza ubutumwa abahisi n'abagenzi.

Igihugu gikora iki? Hasi aha muri aya majwi, abashomeri ubwabo, baratanga inzira. Ariko nta n'imwe leta ishyira mu ngiro kuko itabiteyeho.

Niyo mpamvu rro ubu unasanga ruswa y'ibitsina yarabiciye. Kugirango ubone akazi, ukazamuka mu gitanda. Ngo hari n'abayobozi bafite uburiri mu mfuruka z'ibiro byabo, akaba ariho bakirira abashaka akazi. Cyakora ibi bireba abakobwa cyane - twizere ko ibi byazaha igitekerezo abapfubuzi, maze aho gupfuburira kurya umunyanga no kwishimisha cyangwa amafaranga, bakajya bapfuburira akazi! Nk'abahungu bo - keretse wenda abatinganyi - ubuzima burabagora!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article