Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abanyarwanda bose ku karasisi...mu imesero ry'ubwonko ry'igihugu, ITORERO !

18 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Itorero ry'igihugu ni imesero ry'ubwonko ingeli zose z'abanyarwanda bagomba kunyuramo. Ni nka bwa bwato bwa muvoma ya Habyalimana, abanyarwanda birirwagamo bakora za "animasiyo" zo kumuririmba we n'ishyaka rye. Iri torero ritegura kandi rigakora ibiterane abantu bamaramo ibyumweru bameswa ubwonko, ngo barigishwa gukunda igihugu n'ibindi, ariko byose bikarangirira mu karasisi n'imyenda ya gisirikare. Ni itegeko. Nako ni agahato. Hari n'igihe kujya muri ibi biterane biba ari igihano. Nta mahitamo. Ntushobora kwanga kubijyamo, cyangwa guhitamo ibyo ukora n'ibyo udakora. Mu minsi ishize ubwo habagaho ingando y'abaganga, Dr Déogratias Uwayezu yayivuyemo yerekeza mu buroko ngo kuko yanze kwambara imyenda ya gisirikare. Ntakunda igisirikare: kuki agomba kubizira?

Mu w'2008, hari abarimu batitabiriye ibikora by'itorero: bakangishijwe kwirukanwa ku kazi kabo. Si abanyeshuri cyangwa urubyiruko rurangije amashuri n'abarimu gusa bajya muri ako karasisi kugaragira ifoto ya Kagame: Abahanzi nabo boherejweyo. Icyo gihe n'abanyamakuru barahanyuze. Mu nzego zinyuranye, abayobozi nabo ntibibagiranye. Twibutse ko ari mu biterane nk'ibi perezida Kagame atangamo ubutumwa bumuri k'umutima iyo yaje kubisoza cyangwa kubitangiza.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article