Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Aba bana ba Toy Nzamwita baje kwongera urugaga rw'imfumbyi uduhumbi n'uduhumbagiza, Perezida Paul Kagame n'ibisumizi bye bambuye ababyeyi babo.

5 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo ku wa 4 mutarama, nibwo Umunyamategeko Toy Nzamwita wishwe n'abapolisi mu ijoro ryo ku 30 ukuboza yashyinguwe. Bagenzi be bahuje umwuga bari bateranye. N'umuryango we. Ku murongo wa mbere, abana be bakiri bato.

Umuntu akibabona, ntiyabura gutekereza ku bana b'abanyarwanda uduhumbi n'uduhumabgiza, Kagame n'ingabo ze n'abapolisi be bagize imfubyi. Kuva yaterambara, kugeza kuri uyu munsi, Kagame ntiyahwemye kwica. Agakomye kose, ukuroye, ukopfoye ni : "nakwica". Arabyigamba. Akicuza abamucitse! Ndetse akibaza impamvu, abanyarwanda batica abandi buri munsi, nk'uko nawe abikora!

Nyamara ariko, ingoma ya Kagame ntigira abana imfubyi ibicira ababyeyi gusa, ifite uburyo bunyuranye isenya imiryango, igatanya abana n'ababyeyi, ikabiba amarira n'akangaratete mu byanyarwanda : uburoko ni bumwe muri ubwo buryo. Uku kuri iki gihe, hari abana bato cyane batandukanyijwe n'ababyeyi babo kubera kubafunga. Akenshi n'abana b'abacyene. Ababyeyi babo bafungirwa y'uko bibye utuntu two kubagaburira. Ni ukvuga ngo izengo za gisirikare, iz'umutekano n'ubutabera, ni inzego zikoreshwa mu mu gusenya imiryango no kuyitatanya, no kugira abana imfubyi cyangwa ababyeyi abapfakazi!

Nibyo bavuga ko iyo wabyukanye umwaku burinda bwira ukigeretse. 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article