Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Urubyiruko rwihagararaho imbere y'abashinzwe umutekano bahutaza rubanda ni urwo gushimwa no gukurirwa ingofero.

5 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

U Rwanda si igihugu cy'abanyabihuru, abanyamusozi cyangwa inyeshyamba. Muri make abanyarwanda babonye izuba, si abatebo bakibera mu buvumo no mu biti. Nyamara imyitarire y'abashinzwe umutekano imbere ya rubanda iteye akantu. Bitwara kinyamaswa, uburyo rwose buteye igihyika iyo urebye imigirire yabo.

Biterwa ni iki? Ese niko bigishijwe? Ese niyo mabwiriza bahabwa? Ese baba batumwe gukora gutyo? Turi mu gihugu ngo kigendera ku mategeko. Mu gihugu kigendera ku mategeko ni amategeko nyine n'abacamanza barangiza ibibazo ibyo aribyo byose. Uwarenze amategeko, atumizwa imbere y'ubucamanza. Iyo bibaye ngombwa, bukoresha imbaraga bukamufata, bukamuzana. Gufata umuntu nabyo, si nko gufata inyamaswa, ureke n'inyamaswa itagomba gufatwa nabi mu bisa n'iyica rubozo mu gihugu kibayemo abantu nyine batitwara bunyamaswa.

Abashinzwe umutekano bagomba kwigishwa uburyo bubahiriza umutekano batawuhungabanya bo ubwabo. Gukoresha intwaro, bigomba kuba ikintu kidasanzwe. Gukoresha intwaro imbere y'abantu badafite intwaro, badakangisha kurasa ababungabunga umutekano ni ubunyamusozi. Gukubita abantu niyo baba bafatiwe mu cyuho ni ubunyamaswa. Iguhugu cyacu kigomba gusohoka mu myitwarire n'imikorere ya kinyashyamba, kigaha intebe urumuri rw'amategeko n'abancamanza. Ubucamanza bukaba arirwo rwego rwonyine ruhana abanyabyaha. Ababungabunga umutekano babirenzeho, bagomba guhanwa ndetse bakirukanwa ku kazi kabo kuko baba berekanye ko batagashoboye.

Akazi ko kubungabunga umutekano ni ukuwubahiriza nyine, ntabwo ari ukugira uruhare mu gutera impagarara, gutoteza no guhutaza abantu, n'ubwo baba bafatiwe cyuho. Kugeza rero igihe cyose bazibwiriza kwubaha amategeko mbere yo kuyubahiriza, bityo bakaba intengarugero, turashima kandi turashishikariza abanyarwanda kwihagararaho.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article