Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umwaka w'2016 usize ingoma ya Paul Kagame igaritse ingogo z'abanyarwanda zingana iki?

31 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ku banyarwanda, uyu mwaka kimwe n'indi yose FPR-Inkotanyi na Paul Kagame bamaze bayobora igihugu, wababereye icyorezo. Mu cyaro, abaturage baragijwe inkoni nk'inka, barakubitwa bagirwa intere. Bamburwa utwabo, barahohoterwa mu buryo bwose.. Mu mijyi, abazunguzaji barashwe nk'udukwavu, abandi nabo bicishwa imihini, bakorerwa iyica rubozo. Abo ingoma itagishaka bararashwe. Abandi bagwa mu mpanuka zidasobanutse. Abandi nabo bapfa amayobera. Hari n'ababuriwe irengero bamaze gushimutwa. Ibi byose byabaye atari impanuka cyangwa atari mu bihe bidasanzwe. Byaragambiriwe. Birategurwa. Bishyirwa mu bikorwa. Ndetse umukuru w'igihugu ubwe, ntiyasibye kubisezeranya abanyarwanda ko azabica!

Turondore amazina? Byasaba iminsi n'iminsi! Uburyo bwose bushoboka bwarakoreshejwe ngo iyi ngoma nkoramaraso igere ku ntego, kugeza n'ubwo abanyarwanda batatekerezaga ko bushoboka. Nko gutwika ikiri amagereza. Mu myaka ishize, hatwitswe amagareza abantu 30000 baramira! Ngo ntibaguye murizo nkongi, ngo bazimiriye mu kirere babirirwa irengero. Nyamara leta ntiyigeze ibakurikirana ngo ibashakishe imenye aho barengeye, kandi bari abanyururu bahamwe n'ibyaha, biromi n'ibikomeye nk'ibya jenoside! Ejobundi, gereza 1930 nayo yarakongejwe: mu bantu ibigumbi n'uduhumbagiza barimo, nta wuzi umubare w'abayiguyemo.

Ubu none hagezweho ngo kurasa abasinzi. Nyuma yo kwivugana umusore w'umunyamategeko muri Kigali Center Conférence ejo mu museso, ngo n'undi w'imyaka mirongo itatu warashwe ariko Imana imukingira akaboko. Ese mama, ni ubwa mbere mu Rwanda habonetse abasinzi? Kuki se ari ubu bihaye kubarasa. ese gusind ni icyaha gihanishwa urupfu kuva ryari?

Nyuma yo kwivugana uyu munyamategeko, ngo polisi yakinnye k'umubyimba abo imaze kugira impfumbyi, itanganza ko ibabajwe n'urupfu rwe! Igiteye amatsiko ariko ni uko uyu mugabo atari we wa mbere urashwe n'ibinnywamaraso bya Kagame! Ariko niwo wa mbere yerekaniyeho ko yicuza urupfu! Kubera iki? Ni amarira y'ingona? Ni ugushinyagurira? Cyangwa ni ukuyobya uburari? 

Ibyo aribyo, Kagame yatanze amabwiriza yo kwicira abantu iriya nyubako k'umugaragaro, imbere y'urubyiruko. Amaze kubereka ko akora ibyo avuga, abaha n'urugero. Nk'uko ubwo nyine yabigambiraga imbere ko kwica nta soni bimuteye, yabararikiraga gukora nkawe. Ibyo yavuze icyo gihe mushobora kubisanga hano.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article