Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umukuru w'igihugu cyacu ntiyemera demokarasi n'ibijyanye nayo byose. Ariko n'abamurwanya ni uko!

1 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Mu gushaka gusobanura ubunyanganya yakoze kugirango yigundirize k'ubutegetsi, Perezida Kagame aherutse kuganira n'ikinyamakuru City Press maze yerekana uburyo ari umubeshyi cyangwa umuswa muri politiki. Ariko sinemera ko ari umuswa ahubwo ni umubeshyi kuko ibyo avuga abizi kandi abyemera, kuko agerageza gukwepa, ibyemewe hafi n'abantu bose ku birebana na démokarasi.

Nta soni, aragerageza kuvangura démokarasi n'amatora. Ndetse agatanga ingero mu b'ukuri zidashobora gusobanura imvugo ye. Ndetse ahareye ku matora amaze iminsi abera mu bihugu bizwiho nyine kwimakaza demokarasi, araboneraho, akagerageza kwerakana ko nabyo demokarasi ibinaniye. Kwihangagaza uri mukuru w'igihugu ukavuga ibi, ni uko uba ubeshya cyangwa uri umuswa. Uba uri umubeshyi iyo wigiza nkana, ukaba uri umuswa iyo iyo koko utazi ibyo uvuga. Ariko nabwo icyo gihe uba n'ubundi uri umubeshyi kuko uba utari mu mwanya wawe, ukubereye.

Demokarasi ni iki? Si uburo gusa abaturage bihitiramo ababayobora mu nzego zose bisanzuye, ahubwo demokarasi, mebere ya byose ni ibitekerezo. Kuko Ibitekerezo n'ibyo bituma abo baturge bihititramo umuyobozi ubabereye koko. Mu bitekerezo haba hakubiyemo uburyo uwiyegereza rubanda abasaba ububasha kuyobora igihugu, ateganya gutumbagiza igihugu na rubanda mu nzego zose z'uuzima bwa buri munsi. Haba hakubiyemo imishinga, gahunda n'intego yo kuzamura ubukungu bw'igihugu. Guteza imbere inganda n'imyuga. Kuboneza uburezi bw'igihugu n'imibereho myiza ya rubanda. Gushyigikira ubuhanga n'ubushakashatsi mu nzego zose zishobora (amamashini, imiti, ikirere, ubutaka, inyanja, intwaro,...).

Kubera rero ko mu gihugu habamo abantu benshi batekereza ibintu binyuranye kuri izo ngingo zimwe zose - ni ukuvuga ibisubizo binyuranye ku bibazo bimwe - ni ngombwa ko ibyo bitekerezo byose bishyirwa ahagaragara, abanyarwanda bakarobanuramo ibyo babona bihwitse. Muri bihugu Kagame atanga ho ingero, ni ubwo amatora yabayemo atahuje na demokarasi nk'uko we ayumva, nibura impaka hagati y'abahatana zirahari. Nta wuniganwa ijambo. Ku buryo nyine birangira n'ubundi abaturage bahisemo ibitekerezo bibabereye. Ndetse hafi ya bose baba baranditse ibitabo bagaragarizamo imishinga na gahunda zabo bafitiye igihugu. Ibitekerezo byabo ni nk'igishoro, nibyo bacuruza imbere ya rubanda, maze akeza kakigura.

Mu binyoma bya Kagame rero, aka kantu arakibarwa! Kuko ariko atihanganira muri demokarasi. Kagame mu by'ukuri atinya ibitekerezo. Atinya umuvuguruza mu mafuti ye. Atinya ibitekerezo kuko ntabyo agira (twibutse gahunda zose ashyira mu ngiro azihabwa n'abapfumu be b'abazungu bamukoresha, mu rwego rwo gukoloniza u Rwanda n'Afrika mu buryo buziguye) Ariko, mu gihugu cyacu si Kagame wenyine ufitanye ikibazo n'ibitekerezo, ni abanyarwanda bowe. ndetse n'abanyafrika bose. Sinzi icyatubibyemo imbuto y'ubunebwe bwo gutekereza, kwitekerereza ubwacu.

Dufatiye ku rugero rwa hafi, twavuga opozisiyo nyarwanda (ariko murebye no muri za opozisiyo zose za Afrika, nazo ni uko. Kimwe n'amashyaka ari ku butegetsi). Ibitekerezo muri ziriya ngero navuze hejuru, birihe? Uretse no kuba babasha gutekereza no kwiha intego bati : "mu myaka 5 igihugu cyacu kizaba cyariyubakiye icyogajuru), ntibazi ni uko babona ubuhinzi mu gihugu cyacu bwaba bwifashe mu myaka 10. Harya ni uwuhe munyapolitiki w'u Rwanda wanditse ibitabo(mu kinyarwanda) ngo agaragaze u Rwanda yifuza gusangira n'abanyarwanda?

Niyo mpamvu rero, mu mwanya n'igihe cyo gutekereza, usanga bihagitse mu moko n'uturere kuko bidasaba kwipfura imisatsi o gutekereza kubwira umututsi cyangwa umuhutu ko mugenzi we amwanga urunuka, nta kindi arota uretse kumwirenza. Amazimwe aroroshye cyane kandi yemerwa vuba! Abanyapolotiki b'abanyarwanda, duhereye ku Mukuru w'Igihugu, basabwe rwose kudatinya ibitekerezo no kutagira ubunebwe bwo gutekereza. Abadatekereza barwanya abatekereza. Niko bimeze mu Rwanda, haba mu nzego z'ubutegetsi cyangwa za opozisiyo. Tubashishikarije kwandika ibitabo cyangwa izindi nyandiko, mukageza ku banyarwanda imigambi yanyu, imishinga, gahunda n'intego. Ubuhutu n'ubututi si umushinga. Ni mureke kwizirika ku mibare kuko si imibera ihitamo abayobozi n'ubuyozi, ahubwo ni ibitekerezo. Kurwanya ibitekerezo ni ukurwanya demokarasi. Kurwaanya demokarasi ni ugufindafinda amatora. Ibi nibyo bibereye Kagame n'abamurwanya, kuko kugeza ubu nta wuragaragaza ko hari icyo yahindura k'umuco w'ubunebwe bwo gutekereza no gutinya ibitekerezo by'abandi!

Ubukene bw'ibitekerezo mu banyapolitiki b'u Rwanda bifite ingaru mbi myitafite, imyimvire n'imigirire y'abanyapolitiki mu kazaza k'igihugu cyacu. Ingaruka mbi ya mbere ni uko mu gihugu nk'u Rwanda, kubera ubutegetsi burwanya ibitekerezo, abakabaye abahanga, impuguke n'intiti z'igihgu, amatara n'urumuli b'u Rwanda, bahinduka intama, inyombya cyangwa gasuku. Abaticecekeye kubera ubwoba n'ubugwari, bahinduka imizindaro y'ubutegetsi, ntibabashe gutekereza imbere bishya, ndetse ngo bicume imbere mu bitekerezo byabo, babe bateganye uburyo igihugu cyacu cyaba kimeze mu nzego zinyuranye mu gihe kirekire (nk'imyaka 20, 30, 50, n'ibindi). Abandi bakaba abakoronzi birirwa baririmba abayobozi!

Ingaruka ya kabiri, ikaba n'umwihariko w'abanyarwanda ni kwa gutinya demokarasi (ni ukuvuga ibitekerezo) ugasanga biziritse ku "moko". Bityo, abahutu bakiringira ko ngo ari nyamwinshi, ko rero ibyo bihagije ngo batsinde amatora abaye! Nk'aho icyo abanyarwanda bategereje ari abaza kubararika ibituza imbere ngo "turi abahutu" nimudutore musubire ku butegetsi! Ku rundi ruhande, abatutsi bakigaya ngo nyakamwe, ko ngo kubera iyo mpamvu ntibajya mu matora adafifitse, kuko ngo batayatsinda!

Imibare nk'iyi birumvikana, iba mu bantu batemera demokarasi n'ibijyanye nayo byose. Kuko demokarasi icyo ibireyeho ni ugucyemura nyine ibibazo nk'ibi. Ibitekerezo nibyo bica impaka. Nta muntu watora umuyobozi utabishoboye cyangwa udafite mushinga ngo n'uko ariwo mu bwoko bwe cyangwa akarere ke. Kuko abanyarwanda barahumtse n'ubwo bakoemeza gupfukiranwa ku ngufu.

Banyapolitiki rero, nimuhave gukomeza kudukoza isoni, mukijandajanda mu nzira zishaje za cyera z'imitekerereze n'imyifatire ya karahanyuze. Nimufungure imitwe yanyu mutekereze. Mufungure amatwi yanyu mwumve abandi kandi mwihanganire ibitekerezo bibangamiye, ahubwo mubisubize niba mubona bigoretse cyangwa bifutamye. Niba mutabishoboye, musubize igihugu abakoloni!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Ree 02/12/2016 10:04

Jye ubu narumiwe nkawe wandika ibi ubaye prezida wakora iki?ayo matiku mwirirwamo muri mu mahanga ntaho yatugeza nawe ikikuvugisha ni nzara no gushaka kutwreka ko uzi ibintu kdi ni wowe muswa,mubi mureke Kagame ibyo yakoze twe turabibona ibyo bindi uvuga nta nyungu bifitiye abanyarwanda ubaye umufabo wataha mu gihugu akareka abagushuka