Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nyamwinshi na Nyakamwe, ntibishobora kuba umurongo wa politiki. Nyamara niyo mungu y'abanyapolitiki b'abanyarwanda...

3 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Uretse Padiri Thomas Nahimana watoboye, abinyujije mu ishyaka rye ISHEMA Abataripfana, akerekana ko umurongo wa politiki ye ari "ubuhutu" gusa, ariko abanyapolitiki hafi ya bose b'abanyarwanda bashingiye politiki yabo ko moko n'uturere bicecekeye. Ariko nabo ntibigoye kwumva aho imvugo yabo yerekeza. Nk'iyo bavuga ngo "barashaka kwubaka u Rwanda, ba nyamwinshi bubaha uburenganzira bwa nyakamwe, nyakamwe nawe ngo akwumva akingiwe ikibaba". Ariko se ba nymawinshi na ba nyakamwe baba bavuga, ni bande? Iyo bavuga batyo baba nyine bumvikanisha abahutu n'abatutsi.

Ni ukuvuga ko besnhi mu mitwe yabo n'imitima yabo, barambirije k'umubare w'abahutu n'abatutsi. Bityo abahutu bakaba biyumvisha ko byanze bikunze habaye amatora bayatsinda, abatutsi nabo bakumva ko byanze binkunze bayatsindwa kuko ari nyakamwe! Nk'uko twabyerekanye mu nyandiko mushobora gusoma aha (kanda kuri iyi nteruro) ni ukubara nabi, kandi imitekerereze nk'iyi yerekana abanyapolitiki badatekereza namba. Kwiringira ubwinshi cyangwa kugirira ubwoba ubuke bw'amoko byarekana nta kindi kintu ufite mu bitekerezo ushobora kugeza ku banyarwanda!

Bityo rero, aha ni n'aho humvukanirana impamvu perezida Paul Kagame atinya amatora yisesuye kuko yibwira ko yayatsinda. None se mwibaza namwe : umuntu uvuga afite ibikorwa bigaragara yagejeje ku banyarwanda, kandi akaba afite ibindi byinshi byiza ashaka kubagezaho ni gute yatsindwa amatora? Mu gihugu abantu batojwe gutekereza, ntibishoboka. Gutozwa gutekereza, n'ukurekura ijambo. Ni ukubohora uburenganzira bwo kwishyira no kwizana. Ni ukureka abantu bakinigura. Bityo, buri wese agashima cyangwa akanenga ibimunyuze n'ibitamunyuze. Nta muntu n'umwe watora kanaka kandi nta mushinga n'umwe afite, cyangwa afite imishinga mibisha ku gihugu n'abagituye ngo ni uko ari mu bwoko cyangwa akarere cye.

Nta mpamvu yo gutinya ibitkerezo by'abandi. Kandi nta kindi gishobora kubohora u Rwanda uretse ibitekerezo bishya. Ni buri munyarwanda ugomba guhindura imitekerereze. Cyane cyane, abanyarwanda bakamenya ko dufite amahirwe menshi cyane kurusha ibindi bihugu byinshi cyane bro muri Afrika ndetse no mu isi : amoko iwacu, abanyapolitiki bayaha uburemere adafite nko mu bindi bihugu, maze ugasanga baradutesha igihe mu macakubiri, aho kugikoresha duhugiye mu gukorera hamwe no guteza imbere igihugu cyacu.

Ubu, uruhare rwose rwo guca mu banyarwanda imitekerereze n'imyaitwarire nk'iyo ruri kuri Paul Kagame n'ishyaka rye FPR Inkotanyi. Cyane cyane ko iyo mitekerereze ikarishye cyane ku ngoma ye. Ku ngoma ye haje ivangura n'irondakoko mu nzego zose. Ni ukuvuga ko imbere y'Imana n'amateka y'abanyarwanda Kagame afite uruhare runini cyane mu makakubiri ashingiye ko "moko" mu banyarwanda.

Uburyo bwo kurangiza iki kibazo ntibunyura mu nzira ijana: ni ukureka gutoteza abatekereza. Ni ugufungurira ibitekerezo bishya, abayobozi bakareka kwibwira ko aribo bafite umwihariko w'ibitekerezo byiza byubaka.

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article