Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

None Rwandair yahomba itaranatera intambwe?

10 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Rwandair kimwe na Kigali Center Conference cyangwa Kigali Heights, ni bimwe mu bikorwa ngo byatuma Kagame yice n'abantu, bashatse kubijora! Mbese ni bimwe mu ishema ry'u Rwanda. Rwandair, ikigo gitwara abantu n'ibintu mu kirere, yari imaze iminsi mike iguze indege 2 nshya! Byabaye nk'igitangaza, indege bazikorera n'iminsi mikuru.

Umukuru w'igihugu yanazengutse isi azishakira imihanda - dore binavugwa ngo ni bisiness ye - ku buryo ubu ifite imhanda muri bimwe mu bihgu by'Afrika, Aziya na Amerika. None ntibitye kabiri, iki kigo ngo cyafatiwe mu cyuho gitara abagenzi badafite ibyangombwa byo kwinjira mu bihugu kibabajyanamo. Ingaruka z'uyi mikorere idashoshoza, Rwandair yaciwe amahazabu miliyoni 20 z'amadolari. Ni amafranga menshi cyane, ku kigo cyari  kitarashinga intege. Nta n'uwahamya ko kuri uyu munota kiyafite mu bubiko bwacyo.

Uko biri kwose, biragoye kwumva uburyo i Kigo nk'iki kigomba kuba kizi amategeko agenga imirimo mu rwego mpuzamahanga, gishobora kuyirengagiza bene aka kagene, kugeza bikiviriyemo gucibwa akayabo k'amafaranga angana kuriya!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article