Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu w'2017, perezida Paul Kagame agomba kurekura akabererekera abandi ku neza...ibyuya bitaraba amaraso!

4 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Isomo rya Gambiya na Angola! Uyu mwaka urimo kurangira unasigira Afrika inkuru nziza : perezida wa Gambiya, umunyagitugu kabuhariwe, yaratsinzwe, yemera ko atsinzwa n'amajwi ataratangzwa. Yaya Jameh yari umunyagitugu akaniberegerekaho n'ibintu by'utebo cyane, kuko n'umuperezida utagiraga ikinyabupfura namba. Yego ntawageza aha kagame, ariko nawe n'umuntu wagiraga amahane cyane, watotezaga abao badasngiye bose ibitekerezo, ndetse ntatinye kubaritura. yararambya ku butegetsi nka Kagame, kandi igihugu yarakigize akazu ke ku buryo yumvaga atatsindwa kuko nta munyagihugu watinyuka kutamutora. Ikindi yarahuje na Kagame n'ukwirata cyane no kwiyemera birenze urugero. Nka Kagame, yivugiraga yavanye igihugu cye mu icuraburindi, agitumbagiza mu rumuli rw'amajyambere y'akataraboneka muri Afrika! Ejo bundi rero akoresha amatora, ndetse bwa mbere na mbere rwose afungura urubuga abo batavuga rumwe baravuga barinigura muri za mitingi, ku buryo amatora yabaye intanga rugero. Nta gufifika kwabayeho, nta gushaka kunyanganya no gutera ubwoba, abaturage batora rwose mu mutuzo, umudendezo n'ubwisesure bitarabaho muri Afrika yacu! Icyavuyemo ni uko abanyagihugu bitabiriye amatora ari benshi cyane, bakamuvana mu kibuga vuba na bwangu. Aba aratsinzwe, kandi arabyemera nta guhigima, ndetse ahamagara uwatsinze aramushimira.

Byabaye nk'igitangaza ku bantu bose, cyane cyane abazi icyo gihugu n'umukuru wacyo. Amakuru y'itsindwa rye akimara guhwihwiswa, nta muntu n'umwe wemeraga ko aribwemera ko yatsinzwe. Ariko yatunguye bose. Aho inkuru bereye impamo rero abantu barishimye cyane, cyane cyane abanyafrika banyotewe n'impinduka k'umugabane wacu. Ibyo byaje kwiyongera aho mu masaha akurikiyeho indi nkuru nziza yituye aho: perezida Dos Santos wa Angola umaze imyaka n'imyaniko ayobora icyo gihugu, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuba perezida w'igihgu cye.

Hagati aho umunyagitugu wacu Paul Kagame yahisemo kuviringa no kuribata itegeko nshinga, yigabira kuyobora igihugu ngo kugeza mu w'2034. N'ubwo abamuteretse ku ntebe bamwotsa igitutu ngo aberereke. Kandi nimugihe yari acyuye igihe. Ku buryo ibi byo kwiyongeza ari ubujura kuko atabyemerewe.

 

Gusuzugura itegekonshinga n'andi mategeko ugakora ibyo wishakiye bisobanuye iki? Bisobanuye ko ubikora ari icyigenge, asuzugura igihugu cyose, akumva amamiliyoni y'abanyarwanda ari abacakara be agomba gukorera no gukoresha icyo ashaka. Birashimangira inyandiko iherutse twatangaje aha, twerekana uburyo uyu mugabo atemera demokarasi namba. Ndetse n'amatora akoresha akaba ari umuhango w'ikinamico, kuko n'umuntu utemera gupiganwa n'abandi, bivuga ko ari igisambo cyangwa umunyamahugu.

Ariko rero yagombye kwumva amajwi amuhanura, ndetse agakurikiza ingero nziza z'abandi banyabitugu nkawe, bamaze gusubizwa ubwenge ku gihe. Ubutegetsi si umurage w'abasokuru, n'intizanyo y'urungano rw'ejo kimwe n'igihugu cyose. Kwigabira ubutegetsi kugeza mu w'2034, bivuga ko Kagame yiyemeje nyine kugundira ubutegetsi kugeza iyo taliki - sinzi impamvu - ko rero, uko byagenda kwose ntashobora kuburekura cyeretse wenda abuguye hejuru. Ntabwo ari inzira nziza.

Yego yatobye Itegekonshinga. Ariko ashatse yarigarukaho - n'ubundi akora ibyo yishakiye - akarubahiriza uko ryakabaye mbere y'uko ariviringa. Biti inhi se! Nakoreshe amatora aciye mu mucyo. Yugururira amarembo aba batavuga rumwe. yicishe bugufi, ajye impaka, yerekane ko ibyo bamunenga bidafite ishingiro. Akomorere abantu binigure, akure ubwoba n'urwikekwe mu banyarwanda. Ahatane n'abandi utsinze atsinde. Natsinda, bizagaragara. Ntawe uzaba akimojora mu butegetsi yatsindiye izuba riva mu matora adafifitse. Naatsindwa azitahire iwe aruhuke, cyangwa yikorere ibindi, cyimwe n'uko igihugu gishobora ku mushinga indi mirimo agakomeza agatanga uruhare rwe. Bitabaye ibyo, amenye kuva umwaka utaha, azayobora igihugu nk'umujura.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article