Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu w'2017, nta matora azabaho mu Rwanda kuko yasubitswe n'intumwa za rubanda kugeza mu w'2024!

8 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Intumwa za rubanda zagabiye inyongera cyangwa impano y'ubuntu y'imyaka irindwi umukuru w'igihugu. Ingingo y'172 irasubika amatora ya perezida kugeza 2024. Umwaka utaha (2017), hagombye guhita habaho umuhango wo kwimika Kagame nta matora abaye, dore ko yaba ari n'impfabusa!

Imizindaro, aribyo binyamakuru bikorera mu kwaha kw'ubutegetsi, byatangije propagande ya leta ikangurira abanyarwanda amatora yimirijwe imbere. Ikinyamakuru IGIHE nicyo cyakomye urume ibindi byose bikaba bigiye gukurikira! Kiratumenyesha ko ko komisiyo y'amatora yatangiye akazi kayo k'ubukangurambaga, ikangurira abanyarwanda kuzitabira amatora ari benshi. Ndetse icyo kinyamaguru, kiratumenyesha ko abanyarwanda barenga miliyoni zirindwi aribo bateganyijwe kuzatora, ibyo byose bikaztwara akayabo k'amafranga arenze miliyari eshanu. Mu nyandiko twahitishije ejo hano, twibazaga niba tudakwiye nk'abanyarwanda gukwepa cyangwa kuburizamo ayo matora y'impfabusa!

Kubera iki? Kuko umuntu yakwibaza impamvu ibi binyamakuru n'iyo komisiyo bitangiye kwikananshura muri izo poropaganda z'amatora, kandi mu by'ukuri, aya matora atagomba kubaho, niba dushyize mu gaciro. Mu by'ukuri, amatora ayo ariyo yose y'abayobozi bo mu nzego zo hejuru, yarasubitswe kugeza mu w'2024.

Umwaka ushize mu w'2015, Intumwa za rubanda zo mu nteko zombi zishinga amategeko zavuguru itegeho nshinga. Mu ngingo yaryo y'172 baragize bati : " Ingingo ya 172: Perezida wa Repubulika Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe. Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo.

Iyi ngingo irasubika ingingo y'101 ivuga ko : " Ingingo ya 101: Manda ya Perezida wa Repubulika Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe " hamwe n'ingingo y'100 ivuga ku itorwa ry'umukuru w'igihugu. Kuko ingingi y'172 yashyiriweho isa n'inyongenzo cyangwa impango yagabiwe Kagame kubera "(...) ibibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye (...)".

Nk'uko byumvikana kandi bisobanutse neza rero, nta matora ashobora kuba mbere y'umwaka w'2024. Bityo rero, nk'uko twabivugaga ejo hashize mu yindi nyandiko muri musome hasi aha, akaba nta mpamvu yo gupfusha ubusa amafranga ngo harategurwa amatora no gutesha abantu igihe ngo barajya mu matora. Kuko iriya ngingo n'ingingo ihakana demokarasi. Sinangombwa ko Kagame yugurira andi mashyaka, kuko abashingamategeko bamuhaye inyongera y'ubuntu, ntawe bagomba kuyihatanira. 

Ariko, ibi byose nta gitangaza kirimo : perezida Kagame yerekanye kenshi ko agirira ubwo demokarasi n'amatora. Twizere ko abayobozi b'igihugu bazareka ikinamico ryo gutegura no gukoresha amatora, kuko nk'uko twakunze kubivuga, ni ugusesagurira ubusa umutungo w'igihugu no gutesha igihe rubanda.

Itegeko Nshnga rya Repubulika y'u Rwanda, niba wifuza kurisoma, kanda hano maze urungure ipaji ya site web y'Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Rwemerikije Advisor 14/12/2016 09:54

Ndabisomye byose.Ariko mfite ikibazo nshaka kubabaza:Ntimuzi ko ubura icyo utuka inka ukavuga ngo"Dore urucebe rwayo".None se abanyarwanda ntibavuga ngo nugaya urukwavu uge uvuga nibura ko ruzi kwiruka.Uhora ugaya,ameze nkuhora aganya-Ntawe umenya azishima ryari.Please mbere yo kugaya baza ushime.Kandi umenye ko Biba wemera igisobanuro cya Demokrasi-Ikosa ryayo ni amafuti yemewe n'abantu benshi afatwa nk'ihame.So niba uvuga ibyo kabdi wenda akava ari n'ukuri emera uyoboke kuko Abanyarwanda barabyemeje.Kandi niba uvuga ngo baratekenitse,nabwo ntutsinda kuko nta banyarwanda twabonye bajya mu strike(imyigaragambo) bamagana ibyavuyemo.Ntabwo abanyarwanda bagira ubwoba kuburyo bafukirana ikitagenda neza