Icymerezo cyarafashwe : ngo guhera mu kwezi kwa mbere umwaka utaha w'2017, abacuruzi bose bo mu Rwanda, baba abanini cyangwa abato, bose bazagomba gukoresha utumashini dutanga udupapuro nyemeza buguzi bita EMB!

Nyamara ariko abacuruzi ntibabyishimiye, cyane cyane abato bato cyane. Kuko utwo tumashini turahenda, kandi akenshi nta gishoro kinini baba bafite. Kuri benshi muri bo, n'igiciro cyo gukodesha utwo tumashini kirenze igishoro baba bafite?

Urwitwazo rwa leta ngo ni ukugenzura no kugarura neza imisoro iyica, iba yanyerejwe n'abacuruzi, nk'aho leta nta bagenzuzi ifite! Ibi ariko ntibyagombye kuba impamvu ihagije yo guhatira abacuruzi gukoresha ako kamashini, mu gihe ubucuruzi bwabo butabaha ubushobozi bwo kugatunga! Yemwe no mu bihugu bimaze imyaka n'imyaka bikoresha utwo tumashini, kandi tunatwicurira, ntabwo ari tegeko kugakoresha. Abacuruzi bose bazi akamaro kako kuko babisobanuriwe, ku buryo hari urwego bageraho, ugasanga nta kundi byangenda n'ubundi nabo bagomba kugakoresha. Cyane iyo iyo mu maduka yabo bakoresha abandi bantu, nabo bacyeneye kugenzura uko abakozi babo binjiza amafranga!

Mu Rwanda ho rero, umuntu yakwibaza niba nta kindi kintu kihishe inyuma y'aka gahato! Bamwe mu bacuruzi baratekereza ko hari mugambi wo kubaca mu bucuruzi! Nti turi kure yo kubitekereza natwe! Ikindi na none kugirango byumvikane neza, umuntu yareba abari inyuma y'ubucuruzi bw'utwo tumashini. Niba ari FPR-Inkotanyi n'abo ikoresha, ifite iryo soko, undi mugambi n'uwo kuducuruza nyine ngo bivaniremo ayabo. Si ubwa mbere leta yaba ihatiye abanyarwanda gukora ibintu, mu nyungu zayo n'abo ikoresha.

Retour à l'accueil