Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Aramwivuganye da! KCC, ya nyubako ya Kagame yarahiriye imbere y'urubyiruko ko yakwica uwayitunga agatoki, yakiriye umubatizo wayo w'amaraso!

31 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Yari yaburiye buri wese! Yari yabisezeranyije urubyiruko! Yari yigambiye urubyiruko ko kwica we nta soni bimuteye! Paul Kagame, mu by'ubwicanyi, umuntu yamugaya ikindi, ntiyamugaya ko atabihisha kandi akomera ku ijambo. Twari twamaganye iyo mvugo yuzuye ingengabitekerezo y'ubwicanyi mu nyandiko mwasoma hano.

Muri iyi mpera y'umwaka, Tony Nzamwita umusore wunganira abashinjwa ibyaha mu nkiko (Umunyamategeko), abaye igitambo Kagame yasezeranyije urubyiruko, kugirango abahe urugero, abereke ko koko nk'uko yabibabwiye, kwica nta soni bimuteye!

Biratangaje! Birarabaje kandi biteye umujinya. Uyu Tony siwe wa mbere wishwe n'ibisumizi nkoramaraso bya Kagame! Ariko ibi birarambiranye, kubona abantu bakomeza kwicirwa mu gihugu cyabo, mu gihe cy'amahoro, buraswa nk'udukwavu twiruka mu mikenke. Icyaha cyose uyu Tony Nzamwita yaba yarakoze, nta mpamvu n'imwe yo kumurasa, kimwe n'uko nta mpamvu n'imwe yasobanuraga kwica abamubanjirije bose.

Ibisobanuro abicanyi ba Kagame ntibihwitse. Iyo imidoka yihuta cyane, n'uwasha kurasa ntarasa mu mutwe - keretse nyine iyo agambiriye kwica - arasa mu mapine kugirango imodoka ihagarare. Ahasigaye, umuntu udafite intwaro, afatwa mpiri n'abashinzwe umutekano!

Ariko kwa Kagame ikinywamaraso siko bigenda! Ni rasa, ursira kwica! Abanyarwanda turanze tubaye ibikinisho by'umuntu umwe wica agakiza peee!

Hasi aha, murahasanga itangazo rya polisi y'u Rwanda, rishinyagurira nyakwigendera n'umuryango we! Kanda hano uzane page Rwanda National Police

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Natacha 01/01/2017 01:00

Mwebwe mwandika ibi mwasize mwishe inzirakarengane muriruka, none mwurirwa muvuza induru iyo mu mahanga. Kagame turamukunda. Icyo tuzi nuko mwabuze aho muca ngo monger munnywe amaraso y'abantu mwa nkozizibibi mwe. Ubwo muba mubeshya nde utazi ibyo mwakoze. Ndabizi ko comment yanjye mutaza kuyi posting a. Ariko Icyo nzi nuko muyisoma mwa bicanyi mwe.