Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Inkongi ya gereza nkuru 1930! ese ingoma ya Paul Kagame yashakaga ibitambo byo guheza umwaka no gutura imyuka mibi imukoresha ?

27 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo taliki ya 26, gereza ya mbere yo mu Rwanda abanyarwanda bakunze kwita 1930 yafashwe n'inkongi idasobanutse. Abanyamakuru ntibabashije kuhegera ngo batange inkuru mamo kuko bakumiriwe kure cyane. Abanyururu, baniganwe ijambo kandi aribo bashoboraga kuvuga ibyabaye koko.

Mu bisibanuro byatanzwe n'abayobozi, hagaragaye ivuguruzanya, nko kuba haba hari abantu baguye cyangwa bakomerekeye muri iyi nkongi, kimwe no ku rufaya rw'amasasu rwumvikanye imbere muri gereza. Kuba mu bayobozi ubwabo harimo ivuguruzanya, abanyamakuru bakimirirwa kure y'aho bibera, abanyururu bakaniganwa ijambo, byerekana ko hari ikintu kibyihishe inyuma.

Ibi biributsa izindi nkongi zagiye ziba muri za gereza z'u Rwanda, bikavugwa ko haguyemo abantu benshi cyane, ariko abayobozi bo bagahamya ko nta cyabaye. Wagirango ingoma ya Kagame ikorana n'imyuka mibi yicara imusaba ibitambo by'amaraso y'abantu ngo akunde arambe k'ubutegetsi.

Amaraso arasama! Imibirogo yose yacuzwe n'abanyarwanda basogotwa n'inkota, udufuni, imbunda, inkoni, ingoyi, inzara, inkongi..bya Kagame n'ingoma ye, uko byagenda kwose ntibizamugwa amahoro. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article