Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Impanga ya Yesu, Igisonga cy'Imana mu isi, Imana y'i Rwanda Paul Kagame ngo " yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu"!

11 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Abagira amenyo ni museke! Ngo Kagame wiswe Impanga Yesu, Igisonga cy'Imana mu isi n'Imana y'u Rwanda, ariyama Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu! Ntibisekeje se?

Abantu bose bakoranye na Kagame hafi na hafi bemeza ko adakunda hari undi muntu uvugwa cyane mu banyarwanda no mu binyakuru kumurusha! Nta kunda uwamwugaruzaho igicucu. Ngo niyo umuntu wese utangiye, cyane cyane iyo avugwa neza asingizwa, Kagame akora ku buryo amucubya akamwinika umutwe mu mazi, kugirango amwibagize abantu, byaba ngo akamuzimiza!

Kumva rero yifatira ku gahanga Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu bisekeje cyane! Ninde muri iki gihugu watangira cyangwa ngo arangize ijambo atavuze Hizi egiselensi, n'ubwo 90% by'abanyarwanda baba batazi icyo bisobanuye? Ibintu muri iki gihugu byitirwa Kagame!

Kagame niwe utanga ibibanza! Niwe wubaka amazu! Niwe ukubura umujyi wa Kigali! Niwe uvuva imvura! Niwe weza imyaka! Niwe utuma izuba rirasa! Niwe ugaba amatungo! Niwe ugurisha imyaka,...nta kintu gikorwa mu Rwanda bitanyuze mu migisha ya Kagame!

Aya magambo yayavugiye mu nama y'ibiro bya politiki ya FPR Inkotanyi! ese bwaba ari uburyo bwo kwihaniza uwo ariwe wese wagira indoto yo kwiyamamaza ejobundi manda ye irangiye? Cyangwa se nawe yabonye bikabije kumugira ikirwamana, bihereye mu ishyaka rye, ubu noneho akaba agiye kugira agatima ko kwiyoroshya no kwicisha bugufi? 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article