Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ibiterane nk'iby'Itorero Urunana rw'Urungano, byabaye imihuro yo kwicurizamo ubuhutu?

14 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

FPR Inkotanyi iracyabyina intsinzi! Iracyabyina intsinzi yoger uburimiro hejuru y'abatsinzwe! Intsinzi ya FOR-Inkotanyi ni nk'iy'abatindi. Inkirabuheri! Instinzi itagira ishema. Ubundi, intsinzi yuje ishema n'ubwuzu, ni intsinzi yubaha abatsinzwe!

Mu Rwanda, ngo amoko - ubuhutu, ubututsi n'ubutwa - yaracitse! Ubundi twajyaga tugirango yasimbuwe n'ubugehe! Ndetse mu minyururu yu Rwanda, huzuyemo inzirakarengane zitagira ingano zizira kuba, umunsi umwe, hari uwavuze mu kabari k'urwagwa, ijambo "umuhutu", cyangwa "umututsi". Munyandiko zitandukanye hano, twerakanye uburyo abanyapolitiki bamunzwe n'amacakubiri, baha uburemere budakwiriye, ibyo bita amoko (ubututsi n'ubuhutu). Biratangaje cyane kubona leta yivugira ko amoko yarangiye mu Rwanda, yemera ko abantu batanga ubuhamya bwabo mu izina ry'amoko yabo!

Si bibi ko abanyarwanda bayaga bakibukiranya amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu, akaduhekura, akadukora mu nda, akadusiga iheruheru... ariko kubona ibiterane bisa n'aho byateguriwe abitwa abahutu ngo baze kwicuza, jye nibwira uburyo leta yihaye bwo gushyira abo bahutu mu kimwaro no mu mugayo uhoraho, kuasugura no kubatunga agatoki aho bari hose, ibi bikaba intandaro yo kubashyira mu kato, no gutsindagira amacakubiri mu banyarwanda.

Ese ko mu marorerwa twagize abautu bishe, abatutsi bakica, ni ryari Kagame na begenzi be bazaza kwicuza ubututsi imbere y'abanyarwanda? Oya ibibera muri ibi biterane ni agahomamunwa, ntabwo bishobora kubumbatira ubwumwe bw'abanyarwanda! Guhoza abantu ku nkeke ubatunga agatoki, bazira ngo ibyo abo bakomokaho bakoze! Hagati aho abakagombye kwicuza ubututsi, bo baracyarara inkera y'intsinzi!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article