Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ibinyoma bibiri byagombye kunyagisha Perezida Paul Kagame!

12 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ese kuba perezida ni ukuvuga ibyo wishakiye? Ni ukuza ugahuragura ibigambo uzi neza ko wigiza nkana, urimo kwibeshya ngo urabeshya rubanda, kuko uzi ko ntawe uza kukuvuguruza k'umugaragaro?

Umukuru w'igihugu cyacu - twarabivuze mu zindi nyandiko - ni kibeshyumuhanga akaba n'umushinyaguzi kabuhariwe. Ejo, mu nama yahuje biro politiki ya FRP-Inkotanyi, ishyaka rye, yarihangadahe ati :

-abanyarwanda baratekanye, nta munyarwanda ukigira ubwo ngo yirirwe yihishahisha abapolisi, azira icyo aricyo! Niba ari uko Kagame abibona, ashobora kuba abeshywa, cyangwa hakaba kuri we hari abanyarwanda batari abanyarwanda. Kuko icyo tebwe tuzi ni uko abanyarwanda twahahamutse kandi duhahamue n'abashinzwe umutekano, ndetse n'abandi bayobozi!

-ngo ntiyiyumvisha impamvu Padiri Thomas Nahimana yangiwe kwanjira mu Rwanda! Biratangaje! Iminsi yose uyu mugabo yamaze yigaragambya ku kibuga cy'indege cy'i Naïrobi, nibwo Kagame akibimenya! Niba ariyo akibimenya ubwo noneho hari hari ibintu bibiri nibura agomba guhita akora nk'umukuru w'igihugu : kworohereza vuba na bwangu Padiri Thomas Nahimana gutaha mu Rwanda, no gufatira ibihano bikomeye abakozi bose ba leta bitwaye nabi muri iki kibazo.

Icya gatatu kuri iyi ngongo y'abanyarwanda bashaka kugaruka mu gihugu cyabo, ni ukuvanaho amaniniza ayo ariyo yose!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

steven Gisa 12/12/2016 16:07

Ibyo binyoma byanyu turabihaze nkabana babanyarwanda wwe uvugako abanyarwanda birirwa birukankana nabashinzwe umutekano ubikurahe???ahubwo mugakomeza gusebya umuyobozi w'igihugu cyacu nitwe tuzi aho atugejeje abanyarwanda turamukunda knd turamushyigikiye@Kagame wacu oyeeee

manyobwa 21/12/2016 12:42

Mbega injiji,ninde wababwiye se ko abanyarwanda tudatekanye,mwaranasaze ntimukadusebereze Umuyobozi wacu turamukunda kandi arashoboye,ikindi ni umugabo ufite ijambo,ufite urugo rutavogerwa,mukomeze mubwejagurire hanze nababwira iki,usibye ko no kubasubiza ari uguta igihe puuuuu!!!!