Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

FPR-Inkotanyi iranze ihinduye u Rwanda igihugu cy'abidishyi pe!

28 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

I am officially charged of commiting Treason and threatening state security and spreading rumours with intent to undermine the state. Article 446 and 447 of penal code. Since Friday I am under intense interrogation daily. Everything am being asked is about the stories we publish and exchanges in my phone with Sources. You remember how they got my phone?

Mugabe Bob

Muri iki gihugu cyacu, hari umuntu umwe gusa ufite uburenganzira bwo kuvuga ibyo yishakiye, n'ubwo byaba ari amafuti cyangwa amahomvu - nk'iyo avugira imbere y'abana ko kwica abantu nta soni bimuteye - twigeze kubikomozaho mu nyandiko mushobora gusoma aha - abandi banyaranda bose bakaba bagomba kuba inkomamashyi, imizindaro na vuvuzela.

Imwe mu migani FPR-Inkotanyi na Kagame bazasiga mu Rwanda n'urwibutso bazasiga mu mateka y'abanyarwanda, ni uko ubu Umunyarwanda yambuwe uburenganzira bwe ubwo aribwo bwose bwo kuvuga icyo atekereza no kwinigura. Umugambi ni uguhindura abanyarwanda ababeshyi, ibiragi cyangwa inkomamashyi gusa. Nta burenganzira bwo kwinuba, kunenga cyangwa kugaya ibitakunyuze kuko ngo uba ubaye umugambanyi, umwanzi w'igihugu, kirogoya w'imipango na gahunda za leta, n'ibindi bibi byinshi bakugerekaho bagamije kugucecekesha no kugucisha umutwe! Umunyamakuru Mugabe Bob, n'abandi benshi bamubanjirije, kimwe n'abanyapoliki batavuga rumwe na leta cyangwa abandi bantu bose bagerageza kutagendera mu kigare, arimo arazira ko yageregeje gukora ibijyenye n'uburenganzira bwe buvukanwa na buri wese : gutekereza! 

Mugabe Bob ni umunyamakuru utaripfana, cyane cyane kandi wifuza ko umwuga wiyubaha kandi ukubahwa ntube igikoresho cy'abanyapolitiki, ahubwo ugakora akazi kawo mu bwisanzure no mu bwigenge busesuye nk'uko bigaragara ko atigeze atinya kubwira leta icyo atekereza. Mu Rwanda rwa Kagame rero kuvuga icyo utekereza urabizira. 

Guhonyora uburenganzira bw'abanyarwanda bugaragarira mu nzego nyinshi zinyuranye. Ku ruhand rumwe, ntibemerewe gukora ibyo bashaka, ku rundi bahatirwa gukora ibyo badashaka. Uwitwa Dogiteri Déogratias Hitayezu ngo arafunze kubera ko yanze kwambara imyenda ya gisirikare muri ya matorero abanyarwanda bogerezwamo ubwonko. Ni ukuvuga ngo, umunyarwanda ntiyemerewe no gukulikira umutima we!

Nyamara guhindura abanyarwanda ntibigarukira aho! Ubu ikigezweho ni ugucura ubwonko bw'impinja, ngo noneho zikure ari inzidishyi zuzuye, zitazagombera iyozabwonko. Ibi nibyo bigaragarira muri mashusho yagararagaye ku mbuga mpuzambaga, zerekana abana bakiri bato cyane, bari mu myitozo ya gisirikare! Ibi bintu si kosa gusa gusa ahubwo ni ishyano abanyarwanda twese tugomba kwamagana twivuye inyuma.

 

Ni uko rero. Ngayo ng'uko! Aba bana mureba, ejo bazaba ari nk'amadebe bakomagaho akarangurura, cyangwa imbwa bashumura zikaruma ntacyo zibajije. Abambari b'ingoma babona aya mahano bagakoma mu mashyi nk'uko nyine umwidishyi mukuru abishaka.  Abatazi umugani w'abidishyi yawusanga hasi aha :

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article