Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Eugène Turatsinze, umushoramali n'umwambuzi wimitse uburetwa n'ubucakara mu nganda ze?

1 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abayobozi b'igihugu cyacu bahugurukiye gukangurira abanyaranda kwihangir imirimo, bagashora imali mu myuga inyuranye, bakubanda indanga, bityo bagahanga imirimi, bakazamura u Rwanda; Ni ikintu cyiza, kandi nta muntu utashyigikira gahunda.

Gusa, ikibazo rero : muri ibi bhe, hakunze kugenda hagaragara abanyemali, bwibwira ko u Rwanda rwasubiye mu bihe byashize by'ubuhake n'ubukoloni, aho abenshi mu banyarwanda bakoreraga ku gahato, uburetwa n'amashiku, byose babikorera ubusa. Kuko nta mushahara cyangwa igihembo cy'akazi bakoze. hari benshi mu bakoresha badahemba abakozi babo. Bakamara amezi n'amzei bategereje, kandi bafite imyenda cyangwa amadeni itangira ingano yo kwishyura : ibirunga urugo, kwambika abana, kuriha amashuri, kwivuza, gufasha umuryango, n'ibindi byinshi. Tutanavuze imisoro ya leta ya hato na hato. Ndetse na leta ubwayo, bimaze kumenyekana ko idahemba abakozi bayo, cyane cyane ba bandi bahembwa intice ntikize.

Ubu rero haravugwa umugabo Eugène Turatsinze, umushoramali n'umuherwe ufite inganda zitarumbya, umaze amezi n'amazi adahemba abakozi be, cyangwa abamuha bimwe mu byo ashingiraho akora ibicuruzwa bye. Abamaze igihe gito bategereje guhembwa, bamaze nibura amezi atandatu amaso yaraheze mu kirere.

Ibi rero byerekana ko gahunda ya leta ishishikajwe no kureshya abashoramali, ariko ikaba ititaye ku gukingira ikibaba abakozi, akenshi baba badafite uburyo bwo kwirengera, kuko akazi muri iki gihugu kabona umugabo kagasiba undi. Aha rero niho abakoresha bayoborwa n'imyuka mibi, akamenyero n'ingeso mbi, baboneraho bagasuzugura abakozi, bakabakandagira, kugeza n'aho banga kuba umushahara bakoreye.

Ibi kandi byerekana ko ba rubanda rugufi, ba nta muvurira, ba nta ruvugira, badafite umuntu n'umwe ubarengera mu gihugu. Bityo bakaba barahinduwe nk'udukinisho tw'abakoresha. Nyamara ngo, muri iki gihugu cyacu, hari ingaga z'abakozi! Zimara iki niba hari ibibazo nk'ibi? Kuki turazumva zinubira iyi myitwarire n'imikorere y'abashoramari.

Birazwi ko, mu nganda no mu mirimo myinshi, FPR-Inkotanyi ynjiramo igafatamo imigabane n'imyanya, ku buryo n'uwihangiye wa mulimo ahita ahinduka nk'umukozi wayo. Kandi ukorera FPR-Inkotanyi nta kopfora, ntiyinuba, ntiyijujuta n'iyo ibintu bimubangamiye cyane, atabyishimiye! Cyeretse ashaka kuhasiga agatwe. Ese niko byaba byifashe no kwa Eugène Turatsinze?

Uko biri kwose, icyo twifuza ni uko abanyarwanda bubahwa. Ukoze agahembera akazi yujuje. Igihugu kigomba gushyiraho ingamba zituma abakoresha n'abakozi bumva bari mu bwato bumwe, ko gukorana ari uguterana inkunga. Abakoresha barimanganya, bagomba gufatwa nk'inkozi z'ibi, abajura n'abagambanyi, kuko bashyira mu makuba abakorera n'imiryango yabo myinshi.

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article