Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ese birakwiye ko mu gihugu cyacu, abana, nako impinja, zihabwa imyitozo ya gisirikare? Kuki abakuru barimo kwanduza ububi n'ubugome bwabo abaziranenge?

29 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Uretse wenda utakigira agatima-muntu, uretse ufite umutima-nyamaswa wanagiye nk'uwa Kagame n'abambari be, nta numwe utaraguye mu kantu, abonye amashusho y'abana b'abanyarwanda bakiri bato cyane barimo guhabwa imyitozo ya gisirikare. Biteye ubwoba, biteye n'umujinya.

Gutoza abana ibya gisirikari, biri mu wuhe mushinga, bigamije iki? Mu gihugu cyanyuze mu marorerwa y'agahomamunwa, kandi urubyiruko rukiri ruto ruto rukayagiramo uruhare runini kandi rukomeye cyane, gutoza ibibondo ibya gisirikare bihishe iki? Ese ibi bintu byasabwe n'ababyeyi? Kuko abana bo, mu kigero barimo, nta bubasha bafite bwo guhitamo... Uretse ko bitumvikana ko hari umubyeyi nyamubyeyi muzima wakwishimira kubona umwana w'uruhinja mu myitozo ya gisirikare, aho kuba ari mu mikino y'ikigero cye.

Kuki rero abayobozi b'igihugu cyacu bihaye guha iriya myitozo ibibondo by'u Rwanda? Tuzi uburyo abana bakoreshwa mu ntambara ari icyorezo mu karere kacu. Guha abana imyitozo ya gisirikare ni ukubagira abicanyi babundikiriye mu ndiri, kimwe ni uko ari no kubagira intego yo kurasa, igihe cyose hakongera kuba ikibazo hagati y'abanyarwanda, cyangwa hagati y'u Rwanda n'ikindi gihugu.

Nta munyarwanda muzima ukwiye kwihanganira no gushyigikira kiriya gikorwa! Ni igikorwa kibi cyane gihohotera abana. Kinyuranye n'umuco w'abanyarwanda, ndetse n'amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera abana. Ntabwo bikwiye ko abitwa ko bakuze, abenshi ari n'ababyeyi nk'abandi, batongera ndetse bagakongeza ibisazi n'ubugome byabo abana ubundi bakiri abaziranenge!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Tegurugoli 29/12/2016 13:15

Mukavuga mukavuga numunyamakuru mugabe robert !!!turamuzi kuri radio umucyo muri bibiriya na science !mugabe we rwose umenya atazasaza adasaze .ngo umunyamakuru??apuuuuuu