Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Uwakurikiza za nyiramubande zituruka mi mizindaro ya Kigali, icyumba cya Padiri Nahimana mu buroko cyaba cyarangijwe gutegurwa! Uyu mugabo yaba yijyanye mu rwobo rw'intare?

22 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

I am told Fr. Thomas Nahimana is on his way to #Rwanda. Should I say thank you #France for extraditing this fugitive?

Tom Ndahiro

Padiri Thomas Nahimana, ni umunyapolitiki uru biyita "urungano rushya" unarangwa n'amashagaga no gushyuhaguzwa bya gisore koko. Mu myaka ishize yashinze ishyaka yise ISHEMA. Amaze imyaka irenga ibiri yizeza abanyarwanda ko azataha gukorera politiki mu Rwanda. Ndetse agasa n'aho abivugira ku ishongora ku yandi mashyaka akorera hanze, akaba atanateganya kujya gukorera mu Rwanda bimwe mu byo asaba bigomba guhinduka, bidahindutse nyine!

Umugabo rero ni uvuga ijambo azasubiramo: Padiri Nahimana ejobundi yarasezeye, akaba azasesekara ku kibuga cy'indege mpzamahanga cy'i Kigali kuri uyu wagatatu taliki ya 23 ugushyingo.

Ikibazo rero, ni uko ubu nyine kuva yatangaza bidasubirwaho ko agiye gukorera politiki mu Rwanda, imiyoboro ubutegetsi bunyuzamo ibyifumo n'ibyemezo byabwo yahise imwanjama. Uko amasaha yegereza niko abavugiramo barushaho gukaza ubukana ku buryo rwose hari n'abamusabira gucibwa umutwe akigera ku kibuga cy'indege.

Ndetse kugirango haboneke impamvu zo kumufata no kumufunga, batangiye kumutekinikira no kumugerekaho impfu z'abantu. Ariko nako nyine - ibyo birumvikana ntibyabura - bamurega gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Muri make, ukuza kwa Padiri Nahimana ntawe guhimbaje mu Rwanda. Nta wamenya niba ari ukumutera ubwoba no kumutinya, cyangwa se niba biri muri ya gahunda y'umurongo ntarengwa wa balinga uba mu mutwe wa Kagame gusa. Uko biri kwose, icyemezo cya Padiri Thomas Nahimana cyongeye kugaragaza ko FPR Inkotanyi ititeguye na busa kujya impaka izo arizo zose ku miyoborere y'igihugu cyacu kandi itihanganira na mba uyibuza gukomeza gahunda zayo.

Hari ibitekerezo n'imvugo bitanyura mu ishyaka ry'uyu mugabo ndetse n'ibitangazwa n'abambari be, usanga bameze nk'imfungwa z'ubuhutu. Ariko sinemera ko ubu buryo leta ya Kigali ikoresha inigana abanyapolitiki aricyo gisubizo. leta y'u Rwanda igomba kurekura, ikadohora, ikareka abantu bakinigura mu bibazo byabo, noneho babeshya cyangwa bagoreka ibintu, bagahabwa ibisubizo bisobanutse. Ariko gucecekesha abantu bakangishwa gufungwa, ni ukubiba imbuto mbi mu miyoborere y'u Rwanda.

Abyanyapolitiki n'abo, bagomba kumenya neza ingoma bahanganye. Ni ingoma ikora nk'amabandi k'umugani wa Evode Nizeyimana! Ni mafia! Mafia ntikunda abaza kuyivangira. Abanyapolitiki bose bagerageje, bashaka ubwisanzure, nta n'umwe warokotse. Ibi bigomba kubigisha, bakabikuramo isomo, bagahimba kandi bakanoza ubundi buryo bwo gukora!

Uwareba ubu buryo Kigali yakiriye icyemzo cya Padiri Thomas Nahimana, ntibishoboka ko bizamugwa neza. Afite umwaku mwinshi ko ashobora gutekinikirwa rwose agafungwa. Keretse niba hari aho yacishije impigi, inzaratsi n'ibiheko byo kumikingira bikomeye, akaba umupfuma w'ikirenga wamushandaze ubudahangarwa.

Tumwifurije ishya n'ihirwe!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

nkunda urwanda 22/11/2016 18:34

akabi gasekwa nkakeza iyi mbwa iy"imbeba
yumupadiri irumva yahangana na president kagame intwari yabanyarwanda koko yamarira iki ku banyarwanda koko ituruufu yamacakubiri abona ariyo agezweho muriki kinyejana koko imana imubabarire ahubwo ashakire ahandi Atari mu Rwanda