Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Urugendo rwa Padiri Thomas Nahimana rugana i Rwanda, rushobora kurangirira i Naïrobi...

23 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nyuma y'imyaka irenga ibiri Padiri Thomas asezera ku mpunzi z'abanyarwanda baba hanze, avuga ko agiye gukorera pilitiki mu gihugu, ejo ku kagoroba niho yriye indege yerekeza Naïrobi. Aha i Naïrobi, yagombaga kuhafatira indi yerekeza i Kigali. 

Dukurikije ibyavugwaga mu binyamakuru mu Rwanda ndetse n'imizindaro ya FPR Inkotanyi isakuriza ku mbuga nkoranyambaga nka facebook na twetter, uyu mugabo yarategerejwe cyane nk'uko mushobora kubisoma hano. Ikinyamakuru nk'igihe cyo cyarangije kumucira urubanza.

Ubu amakuru atarasobanuka neza aravuga yaba yazitirwe i Naïrobi kwinjira mu ndege ya Kenya Airways. Andi arabinyomoza. Uko biri kwose ni ukubitaga amaso, kugeza we ubwe avugiye i Kigali.

Presidential hopeful Fr @ThomasNahimana arrived this morning in #Nairobi. He is now on #Kenya Airways heading to #Kigali via #Bujumbura.

Ijwi rya rubanda

Cyakora ku ishyirahamwe Ibuka ryo, aje agahitwa abambwa agacibwa umutwe ku karubanda, byayinyura rwose. Iramurega ibi byose bibaho, bimwe nyine bicisha umutwe mu Rwanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article